Abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bakwiye gusobanurirwa ko ari amashuri nk’ayandi

Abarimu bigisha mu mashuri y’uburezi b’ibanze bw’imyaka icyenda (9ybe) n’imyaka 12 (12ybe) mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko hari abanyeshuri bigisha badaha agaciro ibyo bigishwa kubera amashuri bigamo.

Abarimu bo muri GS Gikongoro bavuga ko abiga muri 9ybe na 12ybe badafata aya mashuri nk'ayandi
Abarimu bo muri GS Gikongoro bavuga ko abiga muri 9ybe na 12ybe badafata aya mashuri nk’ayandi

Ni na yo mpamvu batekereza ko ari abanyeshuri, kimwe n’ababyeyi babo, bari bakwiye gusobanurirwa ko amashuri bigamo ari nk’ayandi.

Iki cyifuzo, bamwe muri aba barium bakigejeje ku muyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, ubwo yagendereraga ibigo bigishamo tariki 3 Gicurasi 2019.

Umwe mu barimu bigisha muri GS St Kizito Gikongoro yagize ati “rwose mudufashe abana bisange muri bene aya mashuri. Usanga abaturage barayise amazina atandukanye, abana na bo bakikerererwa uko bashatse kuko baba bavuga ngo ubundi se ntitugiye kwiga muri nayini (9ybe)? nyamara natwe turatsindisha”.

Augustin Majyambere wigisha kuri GS St Nicolas Cyanika na we agira ati “Imyumvire ko aya mashuri yacu atari amashuri nk’ayandi kubera ko biga bataha igenda igabanuka, ariko hari abana bakiyifite usanga basiba uko bishakiye.”

Atekereza ko aba bana kimwe n’ababyeyi babo bari bakwiye kuzirikana ko ari mashuri nk’ayandi kuko abayarangijemo bajya ku isoko ry’umurimo nk’abandi bose, abandi na bo bagakomereza muri kaminuza.

Dr. Irenée Ndayambaje, umuyobozi mukuru wa REB avuga ko abo banyeshuri biga nk’abadashaka bari bakwiye guhindura imyumvire kuko yaba amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda cyangwa 12, kimwe n’ayigenga, akurikiza porogaramu imwe, akanakora ibizamini bya Leta bimwe.

Ati “Mujya mubona ko mu bizamini bya Leta hari amashuri nk’ayangaya aza mu mashuri afite amanota meza. Kandi no mu bufasha bugenerwa amashuri, na yo yitabwaho by’umwihariko kugira ngo na yo azamure izina.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka