Abiga imyuga mu Rwanda bazashyirirwaho n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’umushyikirino iri kubera muri Kigali Convetion Centre mu Mujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari uko mu mwaka w’amashuri wa 2024, abanyeshuri 60% by’abasoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazajya mu mashuri y’ubumenyingiro.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ibi bizakorwa mu rwego rwo guteza imbere uburezi.

Ati “Ni muri urwo rwego dukomeje kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Guverinoma yafashe gahunda yo kubaka nibura ishuri rimwe ry’ubumenyingiro muri buri murenge mu gihugu. Intego dufite ni uko mu mwaka w’amashuri utaha, 60% by’abanyeshuri basoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazajya mu mashuri y’ubumenyingiro”.

Mu rwego rwo kugira ngo iyi ntego igerweho, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yavuze ko harimo kubakwa amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro 90 ku 114 mu Mirenge yari isigaye itarubakwamo ayo mashuri.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hagamijwe gufasha abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro gukomeza muri kaminuza (Career path development), mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2023, hazatangizwa gahunda y’amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s of Technology) muri IPRC/Kigali na Huye.

Guverinoma ikomeje kandi gushyira imbaraga mu guteza imbere inyigisho zijyanye n’ubumenyingiro ndetse no kuvugurura ireme ry’uburezi muri rusange, ibi bizafasha urubyiruko kugira ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kwihangira imirimo.

Hagamijwe gufasha abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro gukomeza muri kaminuza (Career path development), Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2023, hazatangizwa gahunda y’amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors of Technology) muri IPRC/Kigali na Huye.

Guhera muri Nzeri 2023, iyi gahunda y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza izakomereza no mu yandi mashuri makuru (IPRCs) ndetse hanatangizwe gahunda y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters of Technology).

Hateganyijwe kandi gushyirwaho uburyo bunoze bw’imikoranire hagati y’amashuri n’inzego zitandukanye za Leta n’abikorera, mu rwego rwo gufasha abiga imyuga n’ubumenyingiro muri gahunda y’imenyerezamwuga (Industrial attachment).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka