Abiga iby’imihanda basabwe gukora kinyamwuga

Abanyeshuri biga kubaka imihanda mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (RP/IPRC-Kigali), bibukijwe ko mu gihe bazajya ku isoko ry’umurimo bagomba gukora kinyamwuga.

Abayobozi batandukanye baganiriye n'abanyeshuri biga iby'imihanda
Abayobozi batandukanye baganiriye n’abanyeshuri biga iby’imihanda

Bagaragarijwe ko uruhare rwabo ari ingenzi mu mikoreshereze y’umuhanda, kubera ko mu gihe umuhanda udakozwe neza, bishobora guteza impanuka ziturutse ku mitererere mibi yawo.

Abanyeshuri ba IPRC Kigali biga gukora ibijyanye n’imihanda, bagaragaje ko kuganirizwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imikoreshereze yayo, bigira byinshi bibongerera, ku buryo basanga bigiye kubafasha mu masomo yabo, kugira ngo bazayasoze bafite ubumenyi bukenewe.

Gloria Giramata yiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ryo kubaka imihanda, avuga ko hari byinshi yungukiye mu biganiro bahawe kubera ko hari ibyo batari bazi.

Ati “Uyu munsi niba turi hano, turimo kwiga ibijyanye no gukora imihanda, ntabwo turimo kwiga gusa tutazashira mu bikorwa. Niba tugiye gukora imihanda nk’ahantu hatandukanye, bitewe n’aho ari ho, niba ari nk’umuhanda uva Gatuna, tuzi ko imodoka ziwukoresha atari zimwe nk’izikoresha imihanda isanzwe yo munsisiro, ni ukuvuga ko ugomba kuba utandukanye n’iyo yindi yo muri karitsiye”.

SSP René Irere asanga umusanzu w'abiga kubaka imihanda ari ingenzi
SSP René Irere asanga umusanzu w’abiga kubaka imihanda ari ingenzi

Mugenzi we witwa Daniel Nyamwasa, avuga ko ibiganiro bahawe yabyungukiyemo uburyo bashobora guhuza ibyo biga n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Byadufashije kumenya ibyo twiga mu bitabo, kubihuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, bitewe n’uko hanze hameze mu byerekeranye n’imihanda, kuko usanga mu bitabo bakubwira ngo ‘design speed’ igomba kuba iyi, ariko wagera ku isoko ry’umurimo bitewe n’ukuntu rimeze ukabihindura”.

Diogene Murindahabi, Umuyobozi Mukuru wa IPRC-Kigali, avuga ko impamvu bategura ibiganiro hagati y’abanyeshuri n’abayobozi bamwe bafite mu nshingano bimwe mu byo biga, hari icyo bibafasha.

Ati “Usanga nk’abantu bakora iyo mirimo hanze, iyo baje kuganira n’abanyeshuri ikiganiro kirangira abantu batabishaka, kubera ko abantu baba bavuga ibintu koko bihuye, binakenewe ku isoko ry’umurimo, bitari bya bindi byo mu bitabo gusa, ahubwo uburyo uhuza ibyo mu bitabo noneho n’ibikorwa hanze, kandi bikavugwa n’umuntu ubibamo”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP René Irere, avuga ko nk’abantu bashinzwe ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda, basanga kuba hari abanyeshuri barimo kwiga ibijyanye no kuwubaka ari inkunga ifatika babazaniye.

Ati “Cyane cyane ko bazaza gukora ibyo bazi, bitandukanye no gukoresha abantu wenda bashobora gukora ibintu bagenda batoragura hirya no hino, batagiye bakura mu mashuri nk’aya, mu by’ukuri nabonye bafite ubumenyi bwinshi buzatuma mu mikoreshereze y’umuhanda, habaho kugira inama inzego nk’izacu”.

Akomeza agira ati “Ndetse imihanda yakozwe cyera, imwe n’imwe idasobanutse ikaba yasubirwamo bikaba byakorwa neza kurushaho, cyangwa se n’indi mishya izahangwa bakazagiramo uruhare kugira ngo batange ibitekerezo, imihanda ijye ku rwego rwizewe, ibyapa bibe byashingwa aho bigomba gushingwa, natwe nk’abashinzwe kubahiriza amategeko y’umuhanda akazi katworohere”.

Kuba imihanda myinshi yarubatswe cyera, mu gihugu hataraba abantu benshi babifitemo ubumenyi, usanga harimo umakosa amwe n’amwe, ari nayo mpamvu usanga hari aho ibyapa bigenda bisimburwa umunsi ku wundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka