Abifuza kwiga muri Ntare School kuri buruse ya Minisiteri y’Uburezi bashyiriweho amahirwe

Ababyeyi bafite abana bafite inzozi zo kuzaba inzobere mu by’Ubwubatsi, Ubuganga cyangwa mu Bushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga bashyiriweho amahirwe yo gukabya inzozi zabo binyuze mu kwiga muri Ntare Louisenlund School.

Ntare Louisenlund School
Ntare Louisenlund School

Itangazo ryashyizwe hanze n’iri shuri rivuga ko ryazanye gahunda yo kwigisha amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni amasomo azajya atangwa hifashishijwe Integanyanyigisho ya “Plus-STEM” iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho bityo bikabafasha kuzavamo abashakashatsi n’abajyanama biteguye guhangana n’ibibazo by’ikinyejana cya makumyabiri na rimwe.

Iryo tangazo rivuga ko mu kwezi kwa Nzeri 2024 abanyeshuri 240 bafite impano zidasanzwe mu masomo y’ Imibare, Ubumenyi n’ Ikoranabuhanga (STEM) bazaba batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza bazahabwa amahirwe yo gupiganira umwanya wo kwiga muri Ntare Louisenlund School mu mwaka w’amashuri utaha.

Imiterere ya buruse

Ministeri y’Uburezi izatanga buruse ku banyeshuri 80 b’Abanyarwanda bazaba bemerewe kwiga muri Ntare Louisenlund School guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024 mu mwaka wa 7 cyangwa “Grade 7” (bihwanye n’umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye). Umwana uzahabwa buruse azakomeza kuyihabwa kugeza arangije amasomo muri iri shuri mu gihe cyose azaba yakomeje kugira amanota amwemerera kwimuka.

Gutoranya abujuje ibisabwa

Abanyeshuri 240 bazatoranywa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku manota bazabona mu mu bizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza (P6) mu masomo y’imibare n’ubumenyi. Abanyeshuri bazaba batoranyijwe mu cyiciro cya mbere bazanyura mu irushanwa ry’iminsi ibiri rizaba hagati y’amatariki ya 7-18 Nzeri 2024. Muri iki cyiciro cya kabiri cy’irushanwa abanyeshuri bazitabira ibikorwa bizagaragaza niba koko bakwiye guhabwa buruse yo kwiga muri iri shuri. Hanyuma abazaba batsinze bazahita bahabwa ubutumire bwo gutangira kwiga guhera tariki 23 Nzeri 2024.

Abakandida bose bujuje ibisabwa bazahabwa ubutumire bwo gupiganira izi buruse nyuma yo gutangazwa kw’ amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza. Kugira ngo umunyeshuri abone umwanya muri iri shuri arasabwa kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo azahabwe buruse. Hanyuma amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza, abiyandikishije bazaza muri 240 ba mbere mu gihugu ni bo bazahabwa amahirwe yo gupiganira buruse. Kwiyandikisha birakorwa hifashishijwe umurongo (link) iri hepfo kugira ngo ikigo kizabashe kumenyesha vuba na bwangu uwiyandikishije niba yemerewe kuza mu ipiganwa.

Ibisabwa ku bifuza guhabwa buruse

Usaba guhabwa buruse asabwa kuba yujuje ibi bikurikira:

● Kuba ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda
● Kuba warakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu Rwanda
● Kuba ufite amanota meza mu bumenyi, imibare, n’icyongereza
● Kuba wifuza gukomeza kwiga mu masomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubugenge, n’imibare (STEM)

Icyitonderwa

Abazaba batoranyijwe nyuma y’amajonjora ku basabye kwiga muri Ntare Louisenlund School i Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyeshwa mu ntangiriro y’ ukwezi kwa Nzeri 2024. Buri munyeshuri bireba agomba kuba yiteguye gukora ingendo za hato na hato mu bikorwa by’amapiganwa azajya atumirwamo.

Ubyifuza kandi wujuje ibisabwa, yiyandikisha anyuze aha:

https://ntarelouisenlundschool.openapply.com/ Kanda kuri “Application Options” hanyuma uhitemo “Plus-STEM Scholarship Application”.

Hanyuma akuzuza inyandiko isaba uko yakabaye noneho ishuri rikazaba ryiteguye kumwakira mu gihe rigitegereje amanota y’umunyeshuri y’ibizamini bisoza amashuri abanza, kugira ngo uwasabye nabyemererwa yinjire mu ipiganwa.

Ishuri ryisumbuye rya Ntare Louisenlund School ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2019, mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, rikaba riri kuri hegitari zirenga 40.

Ni ishuri ryo ku rwego mpuzamahanga, rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1100 baziga bacumbikiwe. Rifite ibyumba by’amashuri 35 bigenewe kwakira abanyeshuri 30 muri buri cyumba na Laboratwari eshanu za siyansi.

Iri shuri ry’ikigitekerezo cy’abagize ihuriro ry’abize muri Ntare School muri Uganda, ni na ryo ryizemo ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda kuva mu 1962 kugeza mu 1966 hamwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuva mu 1972 kugeza mu 1976.

Amafoto: The New Times

Ibitekerezo   ( 13 )

Kujya mu n

Rudasingwa Scolastique yanditse ku itariki ya: 17-08-2024  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka