Abemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka batangajwe
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, bwashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe kwiga muri iyi kaminuza mu mwaka w’amashuri 2023. Umunyeshuri wasabye kuhiga yireba anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga buteganyijwe, akamenya niba yaremerewe umwanya.

Itangazo rijyanye na byo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, rikavuga ko abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, bashobora kureba amakuru ajyanye n’ibyo bemerewe kwiga bifashishije ‘link’ ya efiling.ur.ac.rw
Iri tangazo rikomeza rivuga ko abanyeshuri batabashije kwemererwa kwiga mu mashami basabye, bahawe andi ajyanye n’ibyo bize ariko kandi ko bo n’abandi bose bemerewe umwanya, bagomba kwemeza ko baziga muri iyi kaminuza mu buryo bwateganyijwe.
Andi makuru ajyanye n’ubusabe bwo kwiga muri uyi kaminuza uyu mwaka, harimo nk’abatanze amakuru nabi babisaba, abagize amanota atabemererera n’ibindi bigaragazwa ku rubuga rw’iki kigo.
Nyuma yo kwemererwa umwanya muri Kaminuza y’u Rwanda, ababa bashaka kuzarihirwa na Leta, bisaba no kwemererwa inguzanyo. Gusa kuri iyi nshuro Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, buherutse gutangaza ko muri uyu mwaka harimo impinduka.
Buvuga ko umunyeshuri ushaka kwiga ku nguzanyo, azajya asaba kimwe cyangwa byose mu byo akeneye guhabwaho inguzanyo, ari byo amafaranga y’ishuri, amafaranga atunga umunyeshuri (bourse) ndetse na mudasobwa imukwiriye bitewe n’ibyo aziga. Ibi bitandukanye n’uko byakorwaga mbere, aho uwasabaga kwiga ku nguzanyo ya Leta yabaga asabye icyarimwe ibyo bitatu, kandi mudasobwa zatangwaga zikaba zari ubwoko bumwe.
Iyi kaminuza imaze imyaka 10 igizwe iya mbere nini mu Gihugu, ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Ishami ryayo rya Huye umwaka ushize, yasezeranyije impinduka zigamije kuyinoza kurushaho. Zimwe muri zo, biteganyijwe ko zizatangirana n’uyu mwaka w’amashuri uzatangira ku itariki 5 Kamena 2023.
UR is pleased to inform all students who applied for undergraduate admission for Academic year 2023 that the results of their applications are now available, as detailed below. Those wishing to study Graphic Arts will be able to apply next week. Best wishes. @KabagambeI. pic.twitter.com/xuWmiI5Ofp
— University of Rwanda (@Uni_Rwanda) May 12, 2023
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese ko harabadafite amanita 40 ntabwo bakwiyandikisha murakoze.
ESE nkatwe twifuza gukomeza kwiga university ubu kandi ntabushobozi dufite mwatugira iyihe nama ko uko bitinda arikwo nimyaka idusiga ugasanga dutangiye kugira icyotugeraho dushaje .mudufashe
Hari abasabye amasomo yokwig UR land bafite amanota nk 55 mur HEG ark ntibaba admited kandi har abandi Bo muzind section nka HGL Bo bafashe ark babaha into batasabye , none kuk abandi nka Bo mur HEG batabahaye nabo ibind batasabye arik nabo bakiga nkaband,mudufash mudusobanurir impamvu p.murakoze🙏🙏
Mutwanga imyanya ku banyeshuri basabye kwiga muri ur hari abo leta yafashe bafite amanota40 muri HEG,basiga abafite amanota 58,59 mutuvuganire
Mutugezaho amakuru meza