Abayobozi b’ibigo by’amashuri barashishikarizwa kuyashyiraho imirindankuba

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Marceline, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira imirindankuba ku mashuri bayobora, hagamijwe kurinda abanyeshuri impanuka.

Abitangaje nyuma y’iminsi ibiri inkuba ikubise abanyeshuri barindwi ku Kigo cy’amashuri cya Bibare, Umurenge wa Muhura, ku bw’amahirwe ntihagira uwitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Ndayisenga Jean Claude, avuga ko inkuba ikibakubita bihutishirijwe ku Kigo nderabuzima cya Muhura, uretse umwe wajyanywe mu bitaro bya Kiziguro.

Kuri ubu bose ngo bamaze kuvurwa ibikomere bagaragazaga ku mubiri, ndetse bane bakaba barakomeje amasomo nk’ibisanzwe, abandi batatu bakaba bari mu ngo iwabo bafata imiti y’ibisebe kubera ko inkuba yabababuye.

Abanyeshuri muri rusange ngo baraganirijwe bagaragarizwa ko ibyabaye ari nk’impanuka isanzwe, bityo bidakwiye gukoma mu nkokora imyigire yabo, ariko nanone basabwa kugira ibyo birinda.

Ati “Urumva uretse abakomeretse n’abandi bari bahungabanye, turabaganiriza tubereka ko ari impanuka iba yabaye. Ikindi ni uko twabasabye ko mu gihe imvura igwa bakwiye kwirinda ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, kuko byabashyira mu kaga.”

Iri shuri ngo ryari risanzwe rifite umurindankuba ariko bishoboka ko waba ufite ubushobozi bucye, ugereranyije n’ingano y’ikigo.

Uwimana Marceline, avuga ko mu busanzwe mu kubaka amashuri habanza kurebwa ko azaha umutekano abanyeshuri n’abandi bahakorera, nko kuba yose aziritse ibisenge ndetse anakikijwe n’ibiti mu rwego rwo kwirinda umuyaga.

Naho ku bijyanye n’inkuba avuga ko ari impanuka yabaye, agashishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira imirindankuba ku mashuri bayobora.

Agira ati “Iyo twubaka amashuri ikintu tureba bwa mbere ku nyubako ni uko zose zigomba kuzirikwa ibisenge, ubu amashuri yose mu Karere ibisenge biraziritse. Ikindi ni ugutera ibiti, hari aho biri n’ahandi bigiterwa, naho ku nkuba turashishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri kugura imirindankuba igashyirwa ku bigo bayobora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka