
Banabyibukije Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, mu nama bagiranye ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022.
Alexis Muhirwa yagize ati “Umuyobozi w’ishuri ribanza ntagira ushinzwe amasomo, ntagira umubaruramari, yisanga wenyine nk’umuyobozi. Ntagira n’uwo asigira ikigo nk’igihe yagiye mu nama. Hashize igihe iki kibazo kivugwa, ariko sinzi impamvu kidafatirwa umwanzuro.”
Marie Alexie Nyiramakenero uyobora ishuri ribanza rya Kaduha riherereye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga yunzemo ati “Dukeneye ushizwe amasomo na kontabure, ariko cyane kontabure.”
Dr Mbarushimana avuga ko iki kibazo bakizi, kandi ko barimo kugishakira umuti.
Ati “Umuyobozi w’ishuri ribanza arayobora, ni we ushinzwe school feeding, ni we ushinzwe ibintu byose. Arasabwa byinshi kandi twabibonyemo ikibazo. Turimo turabyigaho kugira ngo turebe abandi bose bashyirwamo kugira ngo ishuri ribashe kuyoborwa neza, hari abatuma ireme ry’uburezi ryigira imbere.”
Anavuga ko inyigo irimo gukorwa harebwa abandi bakenewe mu gutuma imiyoborere y’ibigo by’amashuri irushaho kugenda neza, atari ku mashuri abanza gusa, ahubwo n’ayisumbuye.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho!
Ikibazo abo bayobozi bagaragaje kirakomeye kandi kimaze igihe kirekire, gusa mbona MINEDUC yaratangiye kugenda ikemura ibibazo ihereye ku by’ingenzi. Twizere ko bizakemuka vuba nabo bagaturwa uwo mutwaro.
Ikindi ni ikibazo cy’abakozi bashinzwe amasomero mu mashuri yisumbuye aho bafatwa nka nyakabyizi kandi batanga umusanzu mu burezi ukomeye, MINEDUC ikwiye kubafata mu nshingano zayo kuko amashuri niyo abahemba ayo yishakiye, bizafasha guca umuco wo kuvuga bati "mbeshya ko umpemba nkubeshye ko nkora"
Murakoze
Ni byiza kuba iki kibazo REB ikizi gusa jyewe nshyigikiye ko ko Bagira umuntu ubafasha ibijyanye na comptabilite pe baramukeneye cyane numva bashaka abarangije A2 comptabilite bakongerwa kuri structure y’ikigo ....BYABA BIHENDA LETA BAKABA BAKORA AMAZONE Y’IBIGO BITATU BYA PRIMAIRE BYEGERANYE BIKAGIRA COMPTABLE UMWE AKAGIRA OFFICE MU KIGO KIRI HAGATI, AKOROHEREZWA URUGENDO KU KUJYA KU KIGO KINDI.....BYABANZWA BIKAGERAGEZWA MU TURERE BABONA ARIBWO LETA YATANGA MENSHI BAKAZANA UWA BURI KIGO ARIKO SINKEKA KO BYAKENDA KURUSHA UMUKOMPTABLE NAMUGENERA 150000FRW(inclusive Tax, assurance..) NKONGERAHO 50000frw not taxed BIMUFASHA KUGENDA KURI BURI KIGO NONEHO AKAJYA AJYA KU KIGO KIMWE KU WA MBERE, KU WA KABIRI IKINDI, ku wa gatatu ikindi. yaba ashinzwe declaration y’imisoro, na comptabilite ya school feeding kuko NIBA LETA IGIYE KUHEREZA AMAFRANGA AGERA KU BIHUMBI 8000 KURI BURI MWANA NTA MUNTU WIZE IBYA COMPTABILITE BIZAGORANA KUKO NIBURA G.S zo Comptable yabihuza ariko primaire biragoye.
Ku bijyaye n’uwafasha kuyobora byo numva ba Doyen b’abarimu bahugurwa ku bijyanye n’imiyoborere y’amashuri noneho bagakomeza gufasha umuyobozi igihe adahari hakagira ibyo bemererwa gutangaho uburenganzira ariko byamenyeshejwe umuyobozi byanditse we akabitangira uburenganzira bwo kuba doyen yabisinyira. umuyobozi akagira umusigarira ku kigo ariko akagumana inshingano ntihabe hagira icyakorwa atakimenyeshejwe ariko na none ibintu ntibibe byahagarara kuko adahari. niyo nama natanga.
Kureba amanota yumunyeshuri Ishimwe delline code:260116PR0542022