Abayisilamu barishimira amahirwe bahawe angana n’ay’abandi mu burezi

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), urishimira amahirwe angana n’ay’abandi bahawe mu bijyanye n’uburezi, kubera ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahezwaga mu mashuri.

Abayisilamu barishimira amahirwe bahawe angana n'ay'abandi mu burezi
Abayisilamu barishimira amahirwe bahawe angana n’ay’abandi mu burezi

Guhabwa amahirwe yo kwiga ubumenyi rusange nk’abandi Banyarwanda, byafashije urubyiruko rw’Abayisilamu kugira amahirwe yo kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ku buryo nabo basigaye batanga umusanzu mu kwiyubakira Igihugu.

Uretse kuba batagihezwa mu mashuri, Abayisilamu bafite ibigo by’amashuri bishamikiye ku idini ryabo ariko yigwamo na buri wese ubishaka kandi ubishoboye, ahenshi muri ayo mashuri bigisha ururimi rw’Icyarabu rwiyongera ku masomo asanzwe atangwa, yigisha ubumenyi rusange mu Rwanda.

Bamwe mu rubyiruko rurangiza muri ayo mashuri bavuga ko ubumenyi bahabwa bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo n’abandi, kubera ko barangiza bashoboye.

Shemsa Niyigena ni umwe mu banyeshuri barangije muri Ecole Secondaire Scientifique Islamique de Nyamirambo (ESSI Nyamirambo), avuga ko kuba basigaye bakirwa mu bigo by’abayisilamu n’ibitari ibyabo, bahabwa ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ubu twese turi ku rwego rumwe, turahangana ku isoko ry’umurimo badakurikije ngo wenda uri Umuyisilamu ngo bakakwime, kuko byamaze kwakirwa neza. Nashimira Perezida Paul Kagame, kuko biba kubera ko aba yabishyizemo imbaraga, byose ni we uba wabikoze”.

Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana avuga ko ubu aribwo batangiye kubona uburyohe bw'amahirwe bahawe
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana avuga ko ubu aribwo batangiye kubona uburyohe bw’amahirwe bahawe

Daniel Nkunzimana ni umwe mu banyenshuri batari Abayisilamu ariko bagize amahirwe yo kurangiriza mu kigo gishamikiye ku idini ryabo, avuga ko kwigana n’abandi bantu badahuje idini byamufashije kubungukiraho byinshi atari azi, kandi nta kabuza ko n’abihuza n’ubumenyi bwo mu ishuri bizamufasha ku isoko ry’umurimo.

Ati “Nkatwe Abakilisitu hari byinshi tuba tutazi by’Abayisilamu ariko batwigishije ibintu byiza byo gukundana, nta bintu by’ivangura ku buryo nimbyongera ku ubumenyi nahakuye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubukungu, byose bizamfasha kubikora neza bikazagira ahantu bingeza”.

Umuyobozi wa ESSI Nyamirambo, Abdu Ntamuturano, avuga ko bishimira ko bafite abana bashobora kwiga amasomo y’ikoranabuhanga na siyanse, kandi bakabasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati “Amateka agaragaza ko Abayisilamu batagiraga amahirwe yo kwiga mu yandi mashuri kuko bahezwaga, uyu munsi tubona ko ari amahirwe akomeye kuba dufite urubyiruko rubasha kwiga amasomo kandi y’ikoranabuhanga na Siyansi. Azabashoboza kwirwanaho mu buzima ku buryo twizera ko umuryango wacu mu myaka iri imbere, uzaba ufite abantu bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kandi bakabasha guhangana ku isoko ry’umurimo”.

Ntamuturano avuga ko bishimira ko bafite abana bashobora kwiga siyansi n'ikoranabuhanga bagatsinda neza
Ntamuturano avuga ko bishimira ko bafite abana bashobora kwiga siyansi n’ikoranabuhanga bagatsinda neza

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko nk’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wishimira ko amahirwe bahawe aribwo batangiye kubona uburyohe bwayo.

Ati “Nk’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ni ikintu twishimira cyane, kuko aya mahirwe natwe aribwo dutangiye kubona uburyohe bwayo, kubera ko Abayisilamu hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, ntabwo bari bafite amahirwe nk’ay’abandi mu bijyanye n’uburezi. Ntibashoboraga kwiga ubumenyi rusange nk’abandi Banyarwanda”.

ESSI ni kimwe mu bigo by’Abayisilamu biri hirya no hino mu gihugu, kuri ubu higamo abanyeshuri 605, umwaka ushize batsindishije abanyeshuri 82 mu kizamini cya Leta gisoza ayisumbuye, bakaba bashyikirijwe impamyabushobozi zabo ku wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023.

Abanyeshuri batsinze neza mu kizamini cya Leta gisoza ayisumbuye bahembwe mudasobwa
Abanyeshuri batsinze neza mu kizamini cya Leta gisoza ayisumbuye bahembwe mudasobwa
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka