Abavuye kuminuza mu Bushinwa batahanye ingamba zo guhanga udushya
Abanyeshuri 30 bo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Musanze, basoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu gihugu cy’u Bushimwa, ku bufatanye na Kaminuza ya Jinhua (Jinhua University of Vocational Technology) ibarizwa muri icyo gihugu.

Aba bagize icyiciro cya mbere cy’abasoje amasomo muri gahunda y’igihe kirekire, yo kohererezanya abanyeshuri no gusangira ubumenyi, iri hagati y’aya mashuri yombi.
Abanyeshuri bayarangije bigaga mu mashami y’ubucurizi bukorerwa kuri murandasi (E-Commerce), ndetse n’ikoranabuhanga ryikoresha (Electrical Automation Technology).
Natacha Umwari Ange, Umwe mu banyeshuri basoje aya masomo mu Bucuruzi bukorerwa kuri Murandasi (E-commerce), avuga ko ubufatanye bwa Rwanda Politechnic na Jinhua Technology y’u Bushinwa, bwatumye abona amahirwe yo kwagura ubumenyi no kugira ubunararibonye mu bijyanye na E-commerce, binamuha amahirwe yo gukorera muri sosiyete y’ubucuruzi bukoresheje Murandasi yitwa ‘Cainiao’.
Ati “Ubumenyi n’imico mpuzamahanaga nigiye mu Bushinwa byatwubatsemo ubushobozi bukenewe ku rwego rwiza, aho njye n’itsinda nari ndimo twitabiriye amarushanwa y’ibigo by’imyuga ku rwego rw’Isi mu 2024, binatuma twegukana umudali wa zahabu. Ubu niteguye gutangiza no kumenyekanisha ubucuruzi bwo kuri Murandasi mu buryo bwiza kandi butanga umusaruro, haba mu gihugu ndetse n’ahandi.”
Uwamahoro Alphonsine, na we warangije mu bijyanye n’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi, agira ati “Mu masomo twize arebana n’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi, twagiye tubona amahirwe kenshi yo kubishyira no mu ngiro tubyitoreje mu nganda zaho, cyane ko zo ziri ku rwego ruhambaye kandi ruzobereye mu bucuruzi nk’ubwo. Mu byo twahamenyeye harimo uburyo butandukanye bwo kureshya abakiriya, kumenya ibyo bakeneye ku isoko n’inzira binyuramo ngo bibagereho hakoreshejwe ikoranabuhanga”.
Ati “Ubu njye ntahanye umushinga wo kuzifashisha kuzajya nkorana bya hafi n’inganda zo mu Bushinwa, nkajya nkora ubucuruzi bw’ibikoresho byifashisha ikoranabuhanga mu gutunganya uruvange rw’imbuto hakorwamo umutobe, cyane ko byagaragaye ko abantu benshi muri iki gihe, bakenera imitobe itunganyijwe muri ubwo buryo mu gihe bifuza kubungabunga ubuzima bwabo, ariko ntibabone uburyo buboroheye babikoramo kubera ko byaba ibikoresho biyitunganya ahanini biba binahenze ku masoko”.

Umuyobozi mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Musanze, Eng. Emile Abayisenga, yavuze ko imikoranire y’izi kaminuza zombi ikomeje kugira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi, bufungurira abanyeshuri amahirwe yo guhanga imirimo cyangwa kubona akazi.
Yagize ati “Twanejejwe cyane n’umurava abanyeshuri bacu bagaragaje. Ubu bufatanye hamwe na Kaminuza ya Jinhua yo mu Bushinwa, bugaragaza neza icyerekezo dusangiye cyo kurema abakozi bafite ubushobozi bwo guhatana ku isoko ry’umurimo, kuzana udushya n’iterambere mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.”
Ibi kandi byashimangiwe na Zhu Chonglie, Umunyamabanga uhagarariye ishyaka ry’umujyi wa Jinhua iyo Kaminuza ibarizwamo.
Yagize ati “Imikoranire yacu na Rwanda Polytechnic yerekana imbaraga z’imishinga y’Uburezi mpuzahanga. Tunejejwe n’umuhate ndetse n’ishyaka mu myigire aba banyeshuri babashije kugaragaza mu gihe cy’amasomo, kandi twizeye ko ubu bufatanye buzakomeza kugirira umumaro impande zombi.”
Muri iyi gahunda, abanyeshuri ba RP Ishami rya Musanze batsinze neza imyaka ibiri ya mbere, nibo bafashijwe gusoreza amasomo yabo muri kaminuza y’icyitegererezo yo mu Bushinwa mu gihe cy’umwaka.
Ngo icyagaragaye ni uko mu gihe bamaze muri iyo Kaminuza, batigeze basubira inyuma mu mitsindire ndetse ngo hari n’amarushanwa abahuza n’andi ma Kaminuza Mpuzamahanga bagiye bitabira, kandi bakayitwaramo neza, aho bagiye begukana imidari ya Bronze n’iya Zahabu; hakabamo n’abagiye bahabwa akazi mu nganda zitandukanye zo mu Bushinwa.

Nk’uko byagarutsweho n’abayobozi ku mpande zombi, isozwa rya mbere ry’aya masomo rishimangira imikorere irambye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, ndetse rikanatanga icyizere cy’ubufatanye buzakomeza no mu gihe kizaza hagati y’amashuri yombi.
Icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri cyasoje amasomo mu Bushinwa, cyasesekaye mu Rwanda muri iki cyumweru, hakaba abasigaye mu Bushinwa ku bw’impamvu z’imirimo no kuhakomereza andi masomo yisumbuyeho.
Byitezwe ko ikindi cyiciro cya Kabiri kizagera mu Bushinwa gutangira umwaka usoza amasomo yabo muri Werurwe 2025.

Ohereza igitekerezo
|
mudufashe mutubwirire BRD ko abanyeshuri bashya ba RP tumaze igihe ikinini dukeneye computers. so bamwe nkabiga IT(information technology) tukenera computers cyane . na ka bursary 40k (buruse) kaba kabaye gake we are not satisfied badufashe baziduhe.MURAKOZE nasabag ndatota abonsaba