Mu gihe amashuri yigisha gutunganya ubwiza agenda yiyongera, abakora muri za “salons” basabwa kwiga kugirango batange serivise nziza zirimo no kurengera ubuzima bw’abantu; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana, mu muhango wo gutangiza ishuri ryigisha gutunganya ubwiza riri ku Kimironko mu mujyi wa Kigali tariki 12/06/2012.
Umuyobozi wa WDA ati:”Turifuza ko abazajya bakora muri za Salon baba babifitiye impamyabumenyi, atari ukuvuga gusa ngo ndabizi.”
Alphonsine Niyigena, umuyobozi wa Universal Beauty Academy, ishuri rya mbere ryigisha gutunganya ubwiza bw’umubiri mu Rwanda, ahamya ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye ashinga iryo shuri ari ukuramira ubuzima bw’abantu bajya muri za ‘salons ‘ zitunganya ubwiza bw’umubiri.
Niyigena yagize ati: “Umubyeyi w’inshuti yanjye bamushyiriye amavuta yo kudefiriza umusatsi mu mutwe, maze aramwangiza none ubu ni uruhara rusa. Ibyo byatewe no kutabanza kumenya ko ayo mavuta yataye igihe kw’abogoshi!”
Abanyeshuri baziga muri iryo shuri biteze kubona inyungu zirimo kubona imirimo, kuko benshi bavuga ko bize amasomo atagifite isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Kalisa yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubukungu, ariko ngo amaze imyaka myinshi nta murimo agira kuko ibyo yize bizwi na benshi. Nyamara nk’uko WDA ibihamya, ngo imirimo mishya igenda ivuka niyo ikeneye abakozi benshi babyigiye.
Ishuri rishya “Universal Beauty Academy (UBA)” rizigisha ibijyanye no gutunganya ubwiza muri rusange, kugorora imitsi n’imiyoboro y’amaraso (massage), indimi, mudasobwa n’amahame ndangamyitwarire y’umukozi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|