Abatsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’ubumenyi rusange baragabanutse

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, yatangaje amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, aho abo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange (General Education) batsinze ku kigero cya 85.3%, bakaba baragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize kuko ho bari 89.5%.

Minisitiri w'Uburezi avuga ko n'ubwo mu cyiciro cy'ubumenyi rusange habayeho gutsindwa ariko ahandi batsinze neza
Minisitiri w’Uburezi avuga ko n’ubwo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange habayeho gutsindwa ariko ahandi batsinze neza

Mu banyeshuri 47,638 biyandikishije gukora ibizamini mu cyiciro cy’ubumenyi rusange, abakoze ni 47399, hatsinda 40.435 bangana na 85.3% mu gihe 14.7% batigeze bagira inota fatizo, na ho abari biyandikishije mu mashuri y’inderabarezi (TTC) ni 2,988 hatsinda 2,980 bangana na 99.9%, mu gihe abataragize inota fatizo ari 2%.

Mu banyeshuri 22,686 biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abashoboye gutsinda ni 21,768 bangana 95.7%, abagera kuri 4.3% bo ntibigeze bageza ku inota fatizo.

Abdul Karim Mugisha wigaga ‘PCM’ kuri Riviera High School ni we munyeshuri wahize abandi mu cyiciro cy’abarangije mu bijyanye n’ubumenyi rusange, akurikirwa na Umuhuza Gatete Kelia wigaga ‘MPG’ muri Gashora Girls Academy of Science and Technology.

Muri icyo cyiciro umwihariko urimo ni uko abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu bize ibijyanye na siyansi (Sciences).

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko muri uyu mwaka habayeho kugabanuka ku mitsindire y’abanyeshuri bo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange.

Ati “Mu cyiciro cy’ubumenyi rusange habayeho kugabanuka, kuko umwaka ushize igipimo cy’imitsindire cyari 89.5%, uyu mwaka kiba 85.3%, bigaragara ko n’ubundi hano habayeho kugabanuka, ariko iyo ugiye kureba mu mashuri ya TTC, igipimo cy’imitsindire cyarazamutse. Muri 2019 cyari kuri 98.2%, ubu ngubu bikaba byarabaye 99.9%, mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro byari 91.2%, uyu mwaka akaba ari 95.7%, bigaragara ko muri TTC na TVET byarazamutse”.

Abdul Karim Mugisha avuga ko n’ubwo bakoze mu gihe cya Covid-19 ku buryo kwiga bitari biboroheye, gusa ngo ntabwo yatunguwe no kuba yatsinze kuko yabikoreye kugira ngo azabigereho n’ubwo atari yiteze kuba uwa mbere.

Ati “Ntabwo navuga ko byantunguye cyane kubera ko nari nabikoreye niga, ariko ntabwo nabikoraga nzi ko nzaba uwa mbere, nakoraga kugira ngo ntsinde amasomo yanjye. Nabwira abandi gukomeza gushyiraho umwete mu kwiga, natwe n’ubwo twize bitugoye, na bo babishobora”.

Abdul Karim Mugisha wabaye uwa mbere yahembwe mudasobwa igendanwa
Abdul Karim Mugisha wabaye uwa mbere yahembwe mudasobwa igendanwa

Ali Kabera n’umubyeyi wa Mugisha, avuga ko burya kugira ngo umwana atsinde kandi neza bisaba n’uruhare rw’umubyeyi.

Ati “Uruhare rw’umubyeyi icya mbere n’ukwegera umwana ugakorana n’abarimu, kuko abarimu bonyine ntabwo bahagije, ukegera abarimu ukababaza, umwana ameze ate, akora ate, namufasha nte nk’umubeyi, uruhare rwanjye n’uruhe, bakakubwira mugurire ibi, akeneye ibi, aha ngaha afite iki kibazo. Nta bindi nta rindi banga ririmo, n’ugukorana n’abarimu, ugakorana n’umwana ukareba ibyo akeneye mu myigire ukabimuha”.

Abanyeshuri batashoboye kugeza ku inota fatizo ngo baba bemerewe kongera gukora ibizamini ariko noneho bakabikora nk’abakandida bigenga.

Kurikira ibirambuye kuri iyi nkuru muri izi videwo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mudusobanurire inota fatizo mubumenyi ngiro.ese burusi bafatiye kuri angahe muri science?Murakoze.

HABUMUGISHA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka