Abasoza amashuri abanza biyongereyeho 7.6% mu mwaka umwe

Imibare y’abana batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza yiyongereyeho 7,6% muri uyu mwaka wa 2018, ugereranije n’umwaka ushize wa 2017.

Dr Munyakazi Isaac agera mu Kigo cy'amashuri abanza cya Kacyiru aho yatangirije ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza
Dr Munyakazi Isaac agera mu Kigo cy’amashuri abanza cya Kacyiru aho yatangirije ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza

Mu mwaka ushize hari hakoze abanyeshuri 237.181, naho muri uyu wa 2018 harakora abanyeshuri 255.173, bivuze ko hiyongereyeho abanyeshuri 17,992.

Atangiza ibizamini bisoza amashuri abanza, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi yavuze ko kuba umubare w’abanyeshuri basoza icyo cyiciro ugenda wiyongera buri mwaka, biterwa na gahunda yo gukurikarana imyigire y’abana ku ishuri ndetse n’abataye ishuri bakarisubizwamo.

Ati:”Kuzamuka kw’imibare bishingiye ku bukangurambaga bwabaye, aho twongereye umubare w’ibyumba by’amashuri, tunongera ibikoresho bitandukanye mu mashuri hagamijwe guhamagarira abana bose kuza mu ishuri”.

Dr Isaac Munyakazi yibukije abatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose ko uyu ari umwanya wo kugaragariza ababyeyi n’igihugu ko imbaraga n’ubushobozi babatanzeho biga bitapfuye ubusa, bagakora ibizamini bafite intego yo kuzabitsinda neza.

Ati:”Abanyeshuri bakwiye kumva ko ari umunsi wo kugaragariza ababyeyi n’igihugu ko imbaraga babatanzeho zitapfuye ubusa, bakabaha umusaruro ukenewe”.

Abanyeshuri bamwizeje ko bize neza bakaba bizeye intsinzi
Abanyeshuri bamwizeje ko bize neza bakaba bizeye intsinzi

Minisitiri Munyakazi kandi yibukije ko igihe cy’ibizamini ari igihe cyo kugaragaza ko abarimu bakoze inshingano zabo uko bikwiye, aboneraho gusaba ababyeyi nabo gufasha abana muri ibi bihe by’ibizamini kugira ngo bazabashe kubitsinda neza.

Yagarutse kandi ku kibazo cyo gukopera no gukopeza mu gihe cy’ibizamini bya leta, avuga ko bigenda bigabanuka uko umwaka utashye, bitewe n’ingamba zashyizweho.

Ati: ”Ikijyanye no gukopera cyo, mu ndangagaciro twifuza guha abana bacu, harimo kubona ibyo akwiye kubona. Tubyubaka mu bana ariko ntitwakwirara ngo ntacyaba, gusa imibare igenda igabanuka”.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Kigali Today bavuze ko biteguye bihagije ku buryo bizeye kuzabona amanota meza.

Mu bazakora muri uyu mwaka abakobwa ni bo benshi bangana na 138,831, mu gihe abahungu ari 116,342, bose bakazakorera kuri santire z’ibizamini 893.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka