Abasoje kaminuza bakiga guteka, biteguye kwihangira imirimo

Bamwe mu bafite impamyabumenyi za kaminuza bari abashomeri bakemererwa kwiga guteka muri IPRC - South, batishyura, biteguye kuzahanga umurimo ushingiye ku byo barimo kwigishwa.

Bamwe mu barangije Kaminuza ntibabone akazi, ubu bariga guteka kandi babyizeyemo inkunga yo kwihangira umurimo.
Bamwe mu barangije Kaminuza ntibabone akazi, ubu bariga guteka kandi babyizeyemo inkunga yo kwihangira umurimo.

Ibi abanyeshuri 25 barangije kwiga kaminuza ariko ntibabone akazi, babivuga nyuma y’ukwezi batangiye amasomo biteganyijwe ko bazahabwa mu gihe cy’amezi atatu. Ubu baravuga ko babona umwuga bari kwigishwa uzababashisha kuzajya bategura amafunguro mu buryo bwa kinyamwuga.

Umwe muri abo banyeshuri agira ati “Tuzamara amezi atatu twiga, ariko nyuma y’ukwezi kumwe gusa ndimo kubona ibyo batwereka biri mu nzira y’ibyo nshaka, ku buryo nazabiheraho nihangira umurimo. Ni na yo mpamvu nza kwiga ntasiba kuzageza amezi atatu arangiye.”

Munyensanga Emmanuel na we ati “Mbona ibyo twiga ari ibintu byagirira umumaro uwabyize ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange, kuko byatuma umuntu yihangira umurimo agaha akazi n’abandi.”

Ingabire Anathalie na we ati “Nari nsanzwe mfite gahunda yo kwihangira umurimo ariko ntarafata umurongo w’ibyo nzakora. Aya mahugurwa turimo ndabona azamviramo umushinga mwiza.”

Ku bijyanye n’igishoro, aba banyeshuri bavuga ko umuntu ashobora guhera kuri dukeya yabasha kubona. Ingabire ati “Muri make umuntu aba afite, mbona wagerageza ugashaka akantu gato utangira kandi kaguteza imbere.”

Mugenzi we na we na we wiga muri iri shuri ati “Njye mbona nshobora kuzahera kuri resitora, hanyuma uko umushinga wanjye uzagenda wunguka nkagera no kuri hoteli”. Yungamo ati “Umuntu ashobora no gutangira atekera abagize iminsi mikuru, uko agenda amenyekana akazagenda yungura umushinga.”

Umuyobozi wa IPRC - South, Dr. Barnabé Twabagira, avuga ko uretse abari kwigishwa guteka, hari n’abari kwigishwa gutwara imashini zihinga. Aba bose bigishwa hagamijwe ko bazihangira imirimo bakanatanga akazi ku bandi Banyarwanda benshi, cyangwa se na bo ubwabo bakabona akazi kuko iyi gahunda yashyizweho nyuma yo kubona ko hari abantu benshi barangije kwiga kaminuza badafite akazi.

Iyi gahunda ngo ni iy’igihe kirekire, kandi n’andi mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda ubu ari kwigisha abarangije muri kaminuza b’abashomeri. Amasomo yigishwa muri buri kigo agenwa n’Ikigo cyita ku myigishirize y’Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

njye sinumva ukuntu umuntu yarangiza kaminuza akiga guteka!!

muhire patty yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

ni byiza ko Leta yarebera ababyeyi kure ishyiraho a.masomo yinyongera ya HANGUMURIMO muri KAMINUZA kuko kaminuza zaka menshi.Bizagabanya ubushomeri ku barangiza .

Murebwayire Vestine yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ariko se buriya syteme y’uburezi iba yubatse ite?

Umuntu ahere muri Kaminuza mbere yo kujya kwiga guteka!!!!

Soko yanditse ku itariki ya: 23-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka