Abasoje amasomo muri MIPC basabwe gukomera ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo

Umushumba wa Diyosezi ya Anglican ya Shyira, Musenyeri Mugisha Mugiraneza Sammuel, yabwiye abarangije mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College), ko mu bumenyi batahanye batagomba kwirengagiza ubukirisitu, kuko ariho hari indangagaciro z’ubunyangamugayo buzabafasha kunoza umwuga wabo.

Ubumenyi bungutse ngo buzabafasha kunoza serivisi batanga
Ubumenyi bungutse ngo buzabafasha kunoza serivisi batanga

Yabitangarije mu muhango wo gushyikiriza abanyeshuri 174 ba MIPC, impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kamunuza, ku itariki 14 Ukwakira 2022.

Yakunze kugaruka ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo, ari naho yabibukije ko mu byo bagiye gukora badakwiye kwibagirwa Imana.

Ati “Ubukristu burangwa n’ukuri, umurava, ukwitanga n’urukundo. Abanyarwanda dufite amateka yagiye yerekana ko bishoboka ko twata inshingano zacu, ariko aho tugeze biragaragara ko aho tujya ari heza, mu bufatanye, mu bumwe, mu rukundo, mu ndangagaciro zerekana inyangamugayo, nta handi wazivana uretse mu bukristo, niho ha mbere”.

Arongera ati “Niyo mpamvu turimo gusaba aba bana barangije amasomo, kugira ngo mu byo bakora byose babe inyangamugayo, abanyakuri, ijambo ryabo ribe rishingiye ku kuri. Hari ubwo ubona umuntu wize ariko nta kuri nta mibanire, nta rukundo afite mu bantu, ibyo iyo byabuze ku mukozi akazi karagorana, umukozi ufite indangagaciro za Gikrisitu yitanga kurenga aho wagombaga kugera”.

Bishimiye ko bateye indi ntambwe
Bishimiye ko bateye indi ntambwe

Ni impanuro abasoje amasomo bakiriye neza, bavuga ko bagiye gutanga umusanzu wabo ku gihugu cyane cyane mu kurushaho kunoza serivisi mu kazi, dore ko 89% basanzwe bari mu mirimo.

Niyikiza Germaine, usoje amasomo mu ma hoteli n’ubukerarugendo, ati “Muri iri shuri batwigishije indangagaciro zirimo kubaha Imana, gutinyuka no gukunda umurimo, ngiye nanjye gufatanya n’abandi kuzamura iterambere ry’Igihugu, nubaha umurimo mbifashijwemo n’indangagaciro y’ubunyangamugayo natojwe”.

Mugenzi we, Jean Claude Ndayambaje ati “Ku isoko ry’umurimo tugiye gushyira mu ngiro ibyo twize, abarimu batwigishije neza n’ubwo byari mu bihe bitoroshye bya COVID-19. Ubukerarugendo bugezweho ni ubukorwa n’abantu babukunda kandi babwize, ubumenyi mfite buramfasha kugira impinduka nzana mfasha abandi guhanga udushya dukora ubukerarugendo bufite intego”.

Akanyamuneza kari kose
Akanyamuneza kari kose

Minisiteri y’Uburezi, ishyize imbaraga mu bumenyi bujyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, kuko iterambere Igihugu gishaka rishingiye ku murimo uzakenera abantu bafite ubumenyi ku ntoki zabo (hands of Skills), nk’uko byatangajwe na Gatabazi Gaspard, waje ahagarariye Umunyamabanga wa Leta ufite ICT n’ubumenyingiro mu nshingano.

Avuga ko kuba abantu 174 barangije amashuri ari imbaraga Igihugu cyungutse, ati “Uyu ni umusanzu ukomeye ku gihugu, kugira abana nkaba barangije, inkuru nziza ni uko abarenga 88% bari mu mirimo. Nk’uko mu bizi Igihugu cyacu kirakataje mu iterambere, dushimiye ubuyobozi bw’iri shuri ku burere n’ubumenyi ritanga kandi rigakorana n’abikorera”.

Ni umuhango watangiwemo ibihembo binyuranye ku banyeshuri 15 bahize abandi, bamwe mu bikorera bemeza ko imikorere yabo igiye kurushaho kunoga kubera abandi bahanga bungutse, gusa banenga uburyo umubare w’igitsina gore mu bukerarugendo ukiri hasi.

Gatabazi Gaspard
Gatabazi Gaspard

Nzabonimpa Théodole, Umuyobozo mukuru wa Beyond the Gorillas Experience, ikigo gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco, amateka n’umutungo kamere, yagize ati “Igitsina gore baracyari bake mu mwuga wacu, niyo mpamvu twatekereje guhemba umukobwa witwaye neza kugira ngo dutere ishyaka abandi bataribona mu mwuga w’ubukerarugendo. Usanga igitsina gore bakiri bake kuko mu batembereza ba mukerarugendo, igitsina gore kiri kuri 14 mu b’igitsina gabo barenga 300.

Umushumba wa Diyosezi ya Anglican ya Shyira, Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel
Umushumba wa Diyosezi ya Anglican ya Shyira, Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka