Abashinzwe Uburezi bongerewe ubumenyi hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

Abayobozi b’amashuri abanza ya Leta n’afashwa na Leta, abayobozi b’amashuri yigisha uburezi (TTC) ndetse n’abashinzwe uburezi mu Turere, barishimira ubumenyi bahawe mu mahugurwa baherutse gusoza, kuko buzabafasha kunoza imikorere, bityo imyigishirize irusheho kugenda neza.

Abahuguwe bishimiye ubumenyi bungutse
Abahuguwe bishimiye ubumenyi bungutse

Aya mahugurwa yateguwe n’umushinga Building Learning Foundation (BLF) hamwe na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi (UR-CE) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB). Yahawe abashinzwe Uburezi mu Rwanda basaga 2,750 agamije kubongerera ubushobozi mu miyoborere iteza imbere imyigishirize hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Musabyimana Félicité wo mu Karere ka Ngoma uyobora ikigo cy’amashuri cya GS Kanazi kiri mu Murenge wa Sake hamwe na Uwitonze Jacqueline, Umuyobozi wa GS Gisesa mu Karere ka Gasabo, ni bamwe mu bahawe ayo mahugurwa. Bemeza ko yabagiriye akamaro mu kazi kabo ndetse ko yanatanze umusaruro mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Musabyimana Félicité
Musabyimana Félicité

Musabyimana Félicité ati: “Nahawe amahugurwa na BLF amfasha kurushaho kunoza neza akazi nshinzwe no kwegera abandi bayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo na bo bubake ubushobozi bwabo mu kuyobora neza ibigo bashinzwe”.

Uwitonze Jacqueline na we yagize ati: “Mu masomo twahawe twigishijwe kuzamura ireme ry’uburezi n’imitsindire muri rusange. Ikindi ni uburyo bwo gufasha abana n’abarimu haba mu kwiyungura ubumenyi ku barimu ndetse no kugena uburyo dufasha abanyeshuri bafite ibibazo bitandukanye”.

Uwitonze Jacqueline
Uwitonze Jacqueline

Silas Bahigansenga, Umuyobozi w’umushinga BLF, avuga ko aya mahugurwa azatuma abayobozi b’ibigo by’amashuri bamenya uko bafasha abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi mu rwego rwo kugira ngo imyigishirize igende neza.

Yagize ati: “Iyi gahunda twayikoranye na UR-CE tugamije ko umuyobozi w’ishuri ataba umuntu ukorera mu biro gusa, ahubwo amanuka akajya mu ishuri akamenya ibihakorerwa, akamenya gufasha mwarimu n’umunyeshuri, akamenya gukorana neza n’umubyeyi, mbese akamenya impamvu zose zatuma imyigire n’imyigishirize igenda neza kurushaho”.

Silas Bahigansenga
Silas Bahigansenga

Akomeza agira ati: “Aho dutangiye aya masomo bigaragara ko habayeho impinduka mu kuzamura ireme ry’uburezi ariko turacyabasaba gushyiramo imbaraga kugira ngo barusheho kunononsora ireme ry’uburezi mu mashuri”.

Abahuguwe kandi bemeza ko ubumenyi bahawe batazabwihererana ahubwo ko bazabusangiza bagenzi babo, bityo umugenerwabikorwa ari we munyeshuri akabona uburezi bufite ireme.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasabye abahuguwe ko ubumenyi bahawe bakomeza kububyaza umusaruro hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda ndetse anabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi haba mu kububakira ubushobozi ndetse no kubaha ibikenerwa byose mu kurerera u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Twagirayezu Gaspard
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Twagirayezu Gaspard

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge bagera ku 2,759 nibo basoje aya mahugurwa mu gihugu hose, bahawe na BLF ku bufatanye na Leta y’u Bwongereza ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi (UR-CE), akaba yarakozwe mu byiciro kuva muri 2018.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa no gutanga impamyabushobozi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BAZAREBE ICYO AMATEGEKO ATEGANYA ABE ARICYO CYUBAHIRIZWA

MURAKOZE NI HITIRAGA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Nibyiza turabishimye kuko abayobozi bibigo babonye ubumenyi buzatuma imyigire n ’imyigishirize igenda neza

Ariko hakibazo nibaza bikunze mwadukorera ubuvugizi nkabantu bakora amasaha yikirenga nta weekend yewe na vacance harigihe baba barigukoreshwa ntibaruhuke .example animateur na Animatrice mwatubariza icyo amategeko ateganya

Murakoze

Dushimiyimana Vedaste yanditse ku itariki ya: 22-05-2023  →  Musubize

Nibyiza turabishimye kuko abayobozi bibigo babonye ubumenyi buzatuma imyigire n ’imyigishirize igenda neza

Ariko hakibazo nibaza bikunze mwadukorera ubuvugizi nkabantu bakorabamasaha yikirenga nta weekend we na vacance harigihe baba barigukoreshwa ntibaruhuke .example animateur na Animatrice

Murakoze

Dushimiyimana Vedaste yanditse ku itariki ya: 22-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka