Abarimu mu mashuri yisumbuye y’imyuga bishimiye guhugurwa mu ikoranabuhanga

Abarimu 150 bigisha mu bigo by’amashuri yisumbuye y’Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro (Techinical Secodary Schools/TSS), bahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, zibemerera kwigisha mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku Isi, bakaba bishimiye iyo ntambwe bagezeho.

Bahawe impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga
Bahawe impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga

Ni nyuma y’igihe cy’amezi arenga atandatu bamaze bakurikirana amasomo yagenewe abarimu, kugira ngo bagire ubumenyi buhagije ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwigisha.

Ni amasomo ari ku rwego mpuzamahanga (International Certificate Drivinga Licence/ICDL), aho biga gukoresha mudasobwa, bakagiraho ubumenyi butandukanye.

Bamwe mu barimu barangije amasomo yabo, bavuga ko ubumenyi bungutse bugiye kubafasha gutegura no gutanga amasomo yabo neza.

Corona Ugizwenamariya ni umurezi mu Karere ka Rusizi ku kigo cya Mizero TSS, avuga ko yize amasomo icyenda atandukanye.

Ati “Nka mwalimu ICDL imfasha mu masomo yanjye nateguye, kuyatanga neza nkoresheje ikoranabuhanga, uyu munsi ushobora kwigisha umwana uri i Kigali, ukigisha umwana uri i Rusizi, nta kindi wakoresha atari ikoranabuhanga rya mudasobwa”.

Akomeza agira ati “Twebwe rero nk’abarimu, mudasobwa idufasha gutanga amasomo yacu neza, kuyategura no kuyigisha umunyeshuri muri kumwe cyangwa se ari kure yawe Ibyo nibyo twigaga, kandi twabyize ku rwego rushimishije, ku buryo twize no kumenya gutegura imfanyigisho ukoresheje mudasobwa”.

Umuyobozi wa RTB, Paul Umukunzi ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu barimu
Umuyobozi wa RTB, Paul Umukunzi ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu barimu

Laudi Hagabimana ni umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ku rwunge rw’amashuri rwa Munyinya TSS mu Karere ka Gicumbi, avuga ko hari byinshi bize mu gukoresha mudasobwa, kandi ko bizeye ko nta kabuza bizabafasha.

Ati “Nkanjye by’umwihariko nk’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, hari ibibazo byinshi najyaga mpura nabyo mu kazi mu gutegura ingengabihe, gupanga akazi k’abarimu, mfite ubumenyi budahagije kuri mudasobwa, ariko ubumenyi mpawe buzamfasha gukora akazi kanjye neza, za ngengabihe ziboneke neza kandi ku gihe”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, avuga ko amasomo yahawe abarimu, azabafasha kunoza ireme ry’uburezi mu bigo bya TSS.

Ati “Icyo bidufasha ni ukunoza ireme ry’uburezi mu mashuri yacu, ariko noneho tukagira n’amakuru aboneka hakoreshejwe ikoranabuhanga, umwarimu wacu akaba abifiteho uburenganzira. Ikindi ni uko twashyizeho urubuga rwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, uyu munsi turi mu rugendo rwo kwitegura, ku buryo niyo haza ikindi cyorezo gituma abanyeshuri n’abarimu baguma mu rugo, ntabwo kwiga no kwigisha byahagarara”.

Bishimiye intambwe bagezeho
Bishimiye intambwe bagezeho

Mu Rwanda habarirwa ibigo byigisha amashuri y’Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro 491, yigishwamo n’abarimu barenga 6000, muri bo abarenga 3000 nibo bamaze kubona impamyabumenyi mpuzamahanga mu ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka