Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagiye kongererwa ubumenyi

Mu rwego rwo gutanga uburezi bufite ireme, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ifatanyije na Banki y’Isi bagiye kongerera ubumenyi abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, buzabafasha gutanga amasomo yabo neza.

Bahuriye mu nama igamije kuzamura ireme ry'uburezi
Bahuriye mu nama igamije kuzamura ireme ry’uburezi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko inama yahuje inzego z’uburezi n’abafite inshingano mu burezi muri Banki y’Isi, kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, igamije kureba icyakorwa kugira ngo uburezi bw’amashuri y’ibanze butangwe neza uko bikwiye.

Ati “Ino nama igamije kurebera hamwe uburyo twateza imbere ubumenyi bw’ibanze, cyane cyane ku banyeshuri bo mu mashuri abanza, ay’incuke n’ayisumbuye”.

Ibyo bagiye gukora mu gufasha abarezi kongera ireme ry’uburezi, ni kongera umubare w’ibitabo biri mu mashuri, kongera amahugurwa ku barimu, kongera uburyo abarimu bafashwa mu myigishirize yabo irimo kureba uko batanga amaso (evaluation).

Minisitiri Twagirayezu avuga ko hakiri icyuho mu bijyanye no gusoma ku bana biga mu mashuri yo hasi, bakaba barimo gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo bamenye gusoma bakiri mu myaka ibanza yo mu mashuri y’incuke.

Ati “Turacyafite abana bafite icyo kibazo cyo gusoma, hari byinshi turimo gukora kugira ngo tube twashobora gukemura icyo kibazo. Icya mbere ni ugufasha abarimu babo kwigisha neza bakamenya gusomesha abana, icya kabiri ni ugushaka ibikoresho abana bifashisha mu gusoma, icya gatatu ni ugufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi.”

Yongeraho ko byagaragaye ko hari ugera mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza atazi gusoma, ndetse atumva neza n’ibyo agiye gusoma, icyo kibazo bagasanga kiba cyaravutse mu myaka yo hasi kuko baba batarabahawe iby’ibanze.

Minisitiri Twagirayezu Gaspard
Minisitiri Twagirayezu Gaspard

Uwo muyobozi avuga kandi ko impamvu hatumirwa ibihugu byinshi, baba bashaka kubyigiraho uko bikora mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Ati “U Rwanda rufite intego ko umwana wese agomba gutangira amashuri abanza, akayiga neza ndetse akarangiza n’amashuri yisumbuye afite ubumenyi bw’ibanze”.

Huma Kidwai, akaba ari inzobere mu bijyanye n’uburezi muri Banki y’Isi, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza mu bijyanye no guteza imbere uburezi bw’ibanze, ndetse n’amashuri yisumbuye.

Ati “Ntabwo ari ibihugu byinshi bifite ubushobozi bwo gufasha abantu kugera kw’iterambere, no gushyira hamwe nk’uko u Rwanda rubikora, rubikesha Perezida Paul Kagame mu gushyiraho uburezi budaheza kuri bose.

Huma avuga ko bimwe mu byo yabonye bigomba gushyirwamo imbaraga ari uburyo bwo kwigisha, ibi bizajyana no guhugura abarimu kugira ngo barusheho kumenya uko batanga amasomo, bifashe abanyeshuri kubona uburezi bw’ibanze.

Ashimira uburyo Igihugu cyabonye aho intege nke ziri gitangira gushyira ibintu ku murongo hakiri kare, birimo guhugura abarimu bo mu mashuri y’ibanze n’ayisumbuye, n’uburyo bwo gufasha abarimu gutanga amaso yabo kugira ngo atange umusaruro.

Banki y’Isi yateye inkunga u Rwanda mu bijyanye n’uburezi ingana na miliyoni 340 z’Amadorari kuva mu 2019 kugera 2027, azifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi harimo kugura ibikoresho no guhugura abarezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka