Abarimu benshi ntibasobanukiwe uburyo bwo gufasha umwana ufite ubumuga bw’uruhu

Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu (OIPPA), uratangaza ko abenshi mu barimu hirya no hino mu gihugu, batarasobanukirwa uburyo bwo gufasha abana bafite ubumuga bw’uruhu.

Abanyeshuri bafite ubumuga bw'uruhu bakenera kwitabwaho byihariye
Abanyeshuri bafite ubumuga bw’uruhu bakenera kwitabwaho byihariye

Ni muri urwo rwego, uyu muryango ku wa Kane wahurije hamwe abayobozi bahagarariye uburezi mu turere, kugira ngo baganirizwe ku buryo bwihariye bwo gufasha no kwigisha abana biga bafite ubumuga bw’uruhu.

Umuyobozi w’ Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu (OIPPA), Dr Nicodeme Hakizimana, avuga ko bifuza ko aba bayobozi bajya kuganiriza abayobozi b’amashuri ndetse n’abarimu bakorera mu turere baherereyemo, kuri ubwo buryo bwihariye bwo kwigisha umwana ufite ubumuga bw’uruhu.

Umuryango OIPPA ugaragaza ko abana biga bafite ubumuga bw’uruhu bahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo kutabona neza ku kibaho, kutabasha kureba neza ibyanditswe ku mpapuro z’ibazwa cyangwa amasuzuma, gukenera imyambaro y’ishuri yihariye, n’ibindi.

Dr Hakizimana avuga ko abo bana baba bakeneye kwicazwa mu myanya y’imbere mu ishuri kugira ngo babashe kureba ku kibaho, kandi bagahabwa umwanya wihariye wo gusubirirwamo amasomo kuko baba batabashije gukurikira kimwe n’abandi.

Dr. Nicodeme Hakizimana, Umuyobozi wa OIPPA
Dr. Nicodeme Hakizimana, Umuyobozi wa OIPPA

Aba bana kandi ngo bakenera guhabwa impapuro z’ibazwa zicapye mu nyuguti nini, kandi bakemererwa kwigana imyambaro y’ishuri yihariye cyane amashati y’amaboko maremare, abafasha kwirinda izuba, ndetse bakanemererwa kwigana ingofero na zo zibarinda izuba.

Dr Nicodeme Hakizimana kandi avuga ko ikibazo gikomeye ahanini kikiri mu miryango aban bafite ubwo bumuga bavukamo, kuko na yo ubwayo itarumva akamaro ko kubohereza mu mashuri.

Ati “Imiryango yabo ntirumva akamaro ko kwigisha umwan ufite ubumuga bw’uruhu. Ibi byose rero biragenda bigasanga ya myumvire y’abarimu bakuriye muri ya sosiyete yacu, na bo bazi ko umwana ufite ubumuga bw’uruhu adashobora kwiga, adashobora kugira icyo azamarira igihugu, ntibagire uburyo bwihariye bwo kumufasha ku ishuri”.

Arongera ati “Ibi rero ni byo dushaka ngo bikurweho kandi duhindure n’iyo myumvire, tubabwire ngo umwana ufite ubumuga bw’uruhu iyo yize akitabwaho, imbogamizi afite zigakurwaho, ashobora kwiga akagera kure”.

Abahagarariye uburezi mu turere na bo bashimira umuryango OIPPA kuba wongeye kubibutsa uburyo abana bafite ubumuga bw’uruhu bakeneye kwitabwaho byihariye mu mashuri, bakavuga ko nk’uko bari basanzwe bita byihariye ku bana bafite ubumuga muri gahunda z’uburezi budaheza, bagiye no kongera imbara mu kwita by’umwihariko kuri bene aba bana.

Nishimwe Asterie, ushinzwe uburezi bw’amashuri abanza n’amasomero y’abakuze mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko basanzwe bakurikirana by’umwihariko uburezi bw’abana bafite ubumuga, ariko ko bagiye gushyira imbaraga mu kwita ku bafite ubumuga bw’uruhu.

Abashinzwe uburezi mu turere biyemeje gukora ubukangurambaga bufasha abana biga bafite ubumuga bw'uruhu
Abashinzwe uburezi mu turere biyemeje gukora ubukangurambaga bufasha abana biga bafite ubumuga bw’uruhu

Ati “Tugiye gukora ibarura turebe niba abana bose bafite ubumuga bw’uruhu bose barabashije kuva mu ngo bakoherezwa ku mashuri, hanyuma twongere imbaraga mu gukomeza guhindura imyumvire haba ku barezi n’ababyeyi, kugira ngo aba bana bitabweho byihariye”.

Umuryango OIPPA utangaza ko nta mibare izwi y’abana bose bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, baba abiga cyangwa abatiga, icyakora ukavuga ko abantu bafite ubwo bumuga bose hamwe mu Rwanda ubu babarirwa mu 1,238.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka