Abarimu bavuga ko bakeneye ibitabo bibafasha kwigisha amateka ya Jenoside

Abarimu bavuga ko bafite ikibazo cyo kubura ibitabo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ayo mateka amaze imyaka umunani yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko abarimu bahura n’ibibazo byo kwigisha porogaramu kubera ikibazo cyo kubura ibitabo.

Uwanyirigira Florien, umwarimu wigisha amateka, yasobanuye ko nta bitabo bihari bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi , ko ibitabo bihari ari iby’amateka muri rusange . Uwanyirigira yashimangiye ko hakenewe kuboneka ibitabo bihagije bifasha mu kwigisha ayo mateka, ndetse ko hari ibyiza byinshi byo guhugura abarimu ku buryo bwo kwigisha amasomo akomeye akora ku marangamutima

Iyi nkuru dukesha The New Times ivuga ko Baranyizigiye Jeanne d’Arc ushinzwe ibijyanye na Porogaramu y’amateka mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), yavuze ko koko hari ikibazo cy’ibitabo bidahagije, ariko ko hari na bamwe mu barimu basa n’abatinya kwigisha amasomo akomeye akora ku marangamutima y’abantu , nka Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’uko bumva batabizobereyemo cyane, bagahitamo kubyihorera, kuko hari n’ababa bafite aho bahuriye na yo by’umwihariko, bakumva bibagoye kuyivugaho batagize aho babogamira.

REB yatanze inyandiko yifashishwa mu kwigisha amateka y’u Rwanda mu mashuri (Teacher guidance on the teaching of the history of Rwanda in schools) , mu rwego rwo gukemura ibibazo bijya biboneka mu kwigisha amateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo nyandiko yiyongera ku mahugurwa yanyujijwe mu Itorero yahawe abarimu 1617 bigisha isomo ry’amateka, bahuguwe by’umwihariko ku buryo bwo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Baranyizigiye kandi yanagaragaje ko REB yakoranye n’ikigo AEGIS, mu gufasha abanyeshuri n’abarimu gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo bongere ubumenyi bafite kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 21 Werurwe, Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’umutekano muri Sena yahuye n’abahagarariye Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho kugira ngo baganire uko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niharebwe uburyo bongera imfashanyigisho zijyanye no kwiga amateka yo mu Rwanda cyane cyane Aya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 .Bongere amasaha yo kwigisha amateka mumashuri abanza , ayisumbuye ndetse n’ amashuri y’ imyuga .

Maniriho jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka