Abarimu basabwe kuba umusemburo w’impinduka mu kuzamura ireme ry’uburezi

Minsitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ku munsi mpuzamahanga w’umwarimu wizihizwa tariki 5 Ukwakira buri mwaka, yabageneye ubutumwa bubashimira uruhare rwabo mu kuzamura abato mu bumenyi n’imyumvire, anabasaba kuzamura ireme ry’uburezi.

Mwarimu ari mu bantu batanga uburezi buri kumwe n'uburere
Mwarimu ari mu bantu batanga uburezi buri kumwe n’uburere

Ubutumwa Minisitiri yabagejejeho bukubiyemo uruhare rwa mwarimu, uburyo yita ku bana bakiri bato bakabazamurira ireme ryabo bakanabigisha ikinyabupfura, kugira ngo babafashe kuzavamo abantu u Rwanda rwifuza.

Yagize ati “Umunsi mwiza Mpuzamahanga ku barimu mwese. Dushima akazi keza mukora mu kuzamura abato mu bumenyi n’imyumvire. Mureke dufatanye kuba umusemburo w’impinduka ziganisha ku kuzamura ireme ry’uburezi, nk’umusanzu mu kubaka u Rwanda twifuza”.

Abantu benshi bafashe umwanya wo gutambutsa ubutumwa bushimira mwarimu, ku byo yabagejejeho mu gihe bari ku ntebe y’ishuri.

Rukundo Anicet akora umwuga w’ubucuruzi, afite ikiciro cya mbere cya Kaminuza, avuga ko yize iby’icungamari muri kaminuza ya ULK, akaba yaravanye igitekerezo cyo kuzikorera kuri mwarimu Ndiyaye Innocnet, aramushimira uburyo yamuhaye ubumenyi ku gucunga neza ibyo akora kuko byamuteje imbere.

Ati “Ndashimira umwarimu witwa Ndiyaye Innocent wigisha muri Kaminuza ya ULK, kuko ari mu bantu bamfashije cyane mu myigire yanjye ku nama nziza yampaga, n’ubwo atanyigishaga mu ishami nakurikiye, ariko twakundaga kuganira akamfasha kureba mu cyerekezo ndimo, ubu mbasha gukora ubucuruzi bwambikiranya imipaka”.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya

Si we gusa ushimira mwarimu wamufashije kuko uwitwa Mukashyaka Angelique avuga ko urwibutso afite kuri mwarmu Justine Uwimana, ari uburyo yamufashije kudacyererwa ishuri ubwo yigaga mu yabanza, bikamufasha kuzamura imyigire ye ndetse akabasha gutsinda ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka