Abarimu bagiye gushyirwa mu byiciro bitewe n’umusaruro batanga

Dr. Irenée Ndayambaje, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB), avuga ko abarimu bagiye kujya bashyirwa mu byiciro.

Dr. Irénée Ndayambaje, Umuyobozi Mukuru wa REB, asobanurira abarimu bo kuri GS St Nicolas Cyanika, ibijyanye n'ibyiciro abarimu bagiye kujya bashyirwamo
Dr. Irénée Ndayambaje, Umuyobozi Mukuru wa REB, asobanurira abarimu bo kuri GS St Nicolas Cyanika, ibijyanye n’ibyiciro abarimu bagiye kujya bashyirwamo

Agira ati “Abarimu basanzwe batera imbere mu buryo bw’intambike (Horizontal Promotion) bakanahabwa amafaranga arenga ku mushahara bari basanganywe (Bonus), ariko noneho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 28 Mutarama 2019 yemeje ko bazajya bashyirwa mu byiciro bitatu.”

Ibyo byiciro ni icy’abarimu b’abatangizi (Junior Teachers), icy’abarimu bamenyereye umwuga (Senior Teachers) ndetse n’icy’abarimu bazobereye umwuga (Master Teachers).

Kuva mu cyiciro ujya mu kindi bizajya biba mu ntera y’imyaka irindwi, kandi bizajya bijyana n’umusaruro abarimu bagiye batanga. Bizaba impamvu yo kwiyongera k’umushahara kandi hitezwe ko bizanatuma umusaruro batanga na wo urushaho kuba mwiza.

Dr. Ndayambaje ati “Umwana buriya uramugira agakambakamba, ariko ukifuza ko akura, akanigenza. Na wa mwarimu ugitangira umwuga ni byiza ko agira intumbero yo kuvuga ngo n’ubwo ndi mu batangizi, ndashaka kuzajya mu bari mu cyiciro runaka, babigejejweho n’umusaruro batanze, n’ubunararibonye.”

Akomeza agira ati “Ibyongibyo bizanadufasha kugira abarimu bishimiye aka kazi, bazagakora igihe kirekire kandi bakagumemo.”

Abarimu bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Cyanika, bavuga ko bamaze kumva iby’ibi byiciro basanze ari ingirakamaro ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Umwe muri bo witwa Marguerite Mukamuganga yagize ati “Biriya bizatuma turushaho gukora cyane, tugamije kugera ku cyiciro gikurikiraho.”

Jean Bosco Maniraguha, umuyobozi w’iri shuri na we ati “Nahise ntekereza ko bizatuma abarimu badata akazi, ahubwo guharanira kujya mu cyiciro cyisumbuye, bitume bagenda bakunda akazi kurushaho.”

Uku gushyira abarimu mu byiciro ngo ni na byo bizajya biherwaho mu guhitamo uzamurwa mu ntera akaba yava ku bwarimu akaba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, cyangwa akaba umuntu ushinzwe uburezi nko ku murenge cyangwa ku karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yewe ndumva iby’abarimu ari agahomamunwa pe. Ni ukwirirwa babazutaguza.Mwashyizeho ikintu kimwe kidahinduka.

jkh yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Ubwo byagaragaye ko ibyakorwaga nyuma y’imyaka3 nta bushishozi se byiganywe ?
 Badge bavuga ikibazo gihari neza badaciye hirya ngo birangire million nyinshi zifatiwe imyanzuro nk’iyo.
 Ese ko ari mu barimu da, ahandi bizajya bigenda cute knd ko Bose ari abakozi ba Let’s?
 Abarimu mukomeze kwihangana murakoze !

Kg yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

ndumva, ibyo byiciro ntacyo bitwaye mu burezi bwacu.
nibishyirwe mu bikorwa.

thierry yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka