Abarimu 42 bahawe seritifika zo kwigisha Ikinyarwanda za Kaminuza yo muri Amerika

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB), cyatanze inyemezabushobozi(serifika) zo kwigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ku barimu 42 bigisha mu bigo nderabarezi (TTC), bakaba barigishijwe na Kaminuza yo muri Amerika yitwa ’Florida State University’.

Umwe mu barimu ashyikirizwa Seritifika yo kwigisha Ikinyarwanda
Umwe mu barimu ashyikirizwa Seritifika yo kwigisha Ikinyarwanda

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’abarimu muri REB, Dr Leon Mugenzi, avuga ko hari umuntu wakumva ko kwigisha umwana w’Umunyarwanda Ikinyarwanda ari ibisanzwe, ariko ngo bisaba ubuhanga budasanzwe.

Dr Mugenzi yagize ati "Mujya mwumva abantu bavuga ngo ’abana barangiza kwiga umwaka wa 3 w’amashuri abanza batazi gusoma no kwandika’, nta handi biba byapfiriye, ni uburyo bw’imyigishirize, kwa kundi umwana adafashwa gutahura ijwi cyangwa kurihuza n’ikimenyetso."

Dr Mugenzi avuga ko abantu bamenye neza indimi z’amahanga n’andi masomo, ngo byatewe n’uko babanje kumenya neza ururimi gakondo, ari rwo Kinyarwanda, biturutse ku kuba ibimenyetso bikoreshwa mu Kinyarwanda ari byo bikoreshwa mu zindi ndimi.

Abarimu 42 bahawe seritifika zo kwigisha Ikinyarwanda za Kaminuza yo muri Amerika
Abarimu 42 bahawe seritifika zo kwigisha Ikinyarwanda za Kaminuza yo muri Amerika

Umwarimu wo muri TTC Mbuga mu Karere ka Nyamagabe, Mukantamati Amen, avuga ko mu byo bigaga kuva mu kwezi kwa Mata 2023 kugera mu Ukuboza k’uwo mwaka, harimo itahuramajwi, ihuzamajwi, gusoma udategwa, kumva umwandiko, kwandika hamwe n’ururimi-mvugo.

Ikigo REB kivuga ko kugeza ubu mu Burezi bw’Ibanze bw’imyaka 12(12YBE), hari abarimu hafi ibihumbi 105, kandi ko bose baba bagomba kumenya neza kwigisha Ikinyarwanda n’andi masomo, ariko kikaba cyarahereye ku bari mu mashuri nderabarezi(TTC) uko ari 16 mu Rwanda.

Aba barimu bigisha abazajya mu kazi k’ubwarimu, bahawe inyemezabushobozi za Kaminuza ya ‘Florida State University’.

REB ishimira iyo Kaminuza hamwe n’imiryango FHI360 na Save the Children, kuba yarateje imbere inyigisho z’umushinga wa USAID witwa Tunoze Gusoma, ziswe ‘Umusingi wo gusoma no kwandika mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.’

Abarimu barangiza kwiga izo nyigisho bashoboye guhimba inyandiko bakanashushanya amashusho bijyanye, bikaba ari byo ngo bigaragaza ubuhanga bwa buri muntu mu gukundisha abanyeshuri ibyo biga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka