Abarimu 12 bakopeje abanyeshuri bakuwe ku rutonde rw’abacunga abakora ibizamini

Abarimu 12 bafashwe kubera bakopeje abana mu kizamini gisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2018, bahanishijwe gukurwa ku rutonde rw’abacunga abakora ibizamini ndetse banagezwa mu nkiko.

Dr Isaac Munyakazi avuga ko batazihanganira abarimu bakopeza abanyeshuri
Dr Isaac Munyakazi avuga ko batazihanganira abarimu bakopeza abanyeshuri

Ibyo abo barimu bakoze byagaragajwe mu mpera z’umwaka ushize, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangazaga amanota y’abana y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange. MINEDUC yavuze ko hari abanyeshuri 149 bakopeye ariko bakaba barakopejwe n’abarimu, abo banyeshuri n’abarimu bakaba barabihaniwe.

Ubwo icyo kibazo cyagaragazwaga, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko icyo ari igikorwa kitakwihanganirwa.

Yagize ati “Ni umuco w’uburiganya ugomba gucika. Iyo bikozwe n’umwana arabihanirwa, amanota ye yose ahinduka ubusa. Iyo bikozwe n’umwarimu uyobya umwana wize umwaka wose akavutswa amahirwe ye, ntitwamwihanganira, agomba gushyikirizwa inzego zibishinzwe agahanwa”.

Dr Alphonse Sebaganwa, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ibizamini n’isuzumabumenyi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) aganira na Kigali Today, yavuze ko abarimu bakoze icyo cyaha bagejejwe mu nzego zibishinzwe.

Ati “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye uturere idusaba kubahana, hanyuma twebwe twandikira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubakurikirane. Twanafashe kandi icyemezo cyo kubakura ku rutonde rw’abacunga abakora ibizamini bityo babere urugero abandi”.

Nubwo mbere bavugaga ko ikibazo cy’abana cyagombaga kwigwaho ngo barebe niba hari abo amanota yabo yahabwa agaciro, Dr Sebaganwa yavuze ko abana bose bahanwe kimwe, ngo amanota yabo yose yateshejwe agaciro ariko bemerewe gusibira.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeza ko urwo rwego rwakiriye dosiye z’abo barimu.
Ati “Dosiye z’abo barimu zageze muri RIB, icyakora twamaze kuzigeza mu bugenzacyaha kugira ngo bakomeze gukurikiranwa ku cyaha bakoze”.
Abanyamategeko bavuga ko ikibazo cyo gukopeza abana kitari kimenyerewe, ngo bikaba bigoye kumenya niba ari ikosa risanzwe cyangwa ari icyaha giteganyijwe mu gitabo cy’amategeko ahana.

Icyakora bagira inama REB yo kugiteganya mu mabwiriza agenga ibizamini, kugira ngo niba kibaye ayo mabwiriza anagaragaze uko gihanwa hatabayeho gushakisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikigo cyitwa CBK Kabaya cyo muri Nyabihu na King David n’ibigo byinshi byo mu ntara y’uburasirazuba gukopeza abana byabaye umuco ,ababishinzwe bazabikurikirane

Amakuru yanditse ku itariki ya: 16-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka