Abarimu 12,000 barahugurirwa kwigisha bifashishije ikoranabuhanga muri gahunda ya RwandaEQUIP

Abarimu ibihumbi 12 bagiye guhugurirwa gahunda ya Leta yiswe RwandaEQUIP (Rwanda Education Quality Improvement Program), igamije gushyira uburezi bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwigisha no kunoza imiyoborere y’ibigo by’amashuri.

Abarimu bishimiye gahunda yo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga
Abarimu bishimiye gahunda yo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga

Ni amahugurwa yafunguriwe ku mugaragaro muri Ecole des Sciences de Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2023, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.

RwandaEQUIP ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kugira u Rwanda rufite icyerekezo cy’ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ni muri urwo rwego abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’incuke n’abanza, bahugurirwa kwifashisha ikoranabuhanga mu kwigisha, aho bizafasha uburezi bw’u Rwanda bugera ku rwego mpuzamahanga, bityo abanyeshuri bahabwe ubumenyi bujyanye n’icyerekezo Isi iganamo.

Ngo ku isonga ryo kugeza ubumenyi muri icyo cyerekezo, abarimu baza imbere, kuko aribo shingiro ry’impinduka nziza mu burezi, bakaba n’aba mbere mu rugamba rwo gukemura ibibazo bijyanye n’imyigire n’imyigishirize, nk’uko Uwajeneza Clement, Umuyobozi wa RwandaEQUIP yabitangarije Kigali Today.

Uwo muyobozi yavuze ko aya mahugurwa akurikira ibyiciro bibiri, ahahuguwe 7,600 bo mu mashuri 250 baturutse hirya no hino mu Rwanda.

Abarimu bibukijwe ko ikoranabuhanga ritagiye gusimbura umwarimu imbere y'abana
Abarimu bibukijwe ko ikoranabuhanga ritagiye gusimbura umwarimu imbere y’abana

Ni mu gihe iri koranabuhanga rizagezwa ku bayobozi b’amashuri n’abarimu barenga 12,000, nk’uko abivuga ati “Abarimu bamaze guhugurwa bari mu mashuri 250 mu mwaka n’igice tumaze dukorana nayo bagera kuri 7600, ubu tugiye kongeraho amashuri 511 muri iki cyiciro tugiye guhugura, kugeza mu mpera z’ukwezi kwa cyenda, aho hazahugurwa abagera ku bihumbi 12.”

Abahuguwe mu byiciro bya mbere baravuga imyato iryo koranabuhanga

Bmwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo babonye ayo mahugurwa, bararata iyo gahunda ya RwandaEQUIP, aho bavuga ko yabafashije kurushaho kwigisha mu buryo bunoze, ndetse babona n’impinduka mu mitsindire y’abanyeshuri.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ntikozisoni Elisée, Umuyobozi wa GS Mugongo mu Murenge wa Mudende Akarere ka Rubavu, yagaragaje impinduka zabaye ku kigo ayoboye.

Ati “Iyi program itaraza, wabonaga abana badatsinda, ibigerwaho bidakorwa neza, aho wasangaga ikigo nyoboye kiri mu bya nyuma mu mitsindire. Aho batwigishirije iyi porogramu y’ikoranabuhanga urwego rw’abanyeshuri rurazamuka, abarimu bavuga neza Icyongereza, abana barushaho gukunda ishuri”.

Amatsiko yari yose mbere yo gutangira amahugurwa
Amatsiko yari yose mbere yo gutangira amahugurwa

Bamwe mu barezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitabiriye ayo mahugurwa, bavuga ko hari byinshi bayategerejemo.

Mukanoheli Adeline uyobora b’ikigo ishuri ati “Aya mahugurwa tuyitezeho byinshi, batubwiye ko tugiye kwigisha abanyeshuri twifashishije ikoranabuhanga. Buri mwarimu azaba afite Tablet ye, irimo amasomo ndetse no kumenya urwego abanyeshuri bacu bariho bizajya bitworohera”.

Uwo muyobozi yavuze ko iryo koranabuhanga rirabafasha kumenya imikorere y’abarimu, aho ibikorwa byabo bizajya bigaragara hatabayeho kubacungisha ijosho nk’uko bisanzwe”.

Mwarimu Uwineza Janvier ati “Dukize ibidanago, iri koranabuhanga riziye igihe, rigiye kudufasha kuzamura ubumenyi no kuturinda akazi twajyaga dukora k’imfabusa, dutegura ibidanago (ikaye itegurirwamo amasomo). Bizaduha igihe gihagije cyo gukurikirana abana”.

Ntabwo ikoranabuhanga rije gusimbura mwarimu

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yibukije abarimu ko iryo koranabuhanga ritaje kubasimbura, ahubwo ko rije kubafasha kurushaho kunoza imikorere.

Avuga ko iyo gahunda ya Leta ya RwandaEQUIP, kuba igiye kugera mu mashuri 761 bigiye kuzamura uburezi mu byiciro by’amashuri y’incuke n’amashuri abanza.

Ati “Ayo mashuri ni wo musingi w’ireme ry’uburezi, ikibaye muri iriya myaka ya mbere kigira ingaruka zaba nziza cyangwa imbi mu byiciro bikurikiraho, turashaka gushyira imbaraga mu byiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza”.

Ati “Iri koranabuhanga ni uburyo bufasha umwarimu gukora neza, iyi gahunda ifata amasomo dusanzwe twigisha ikayashyira mu ikoranabuhanga ku buryo yigishwa neza, iyo buri mwarimu ageze mu ishuri aba afite tablet ye, irimo amasomo yateguwe uwo munsi akayigisha, ariko ni na gahunda idufasha kumenya uko abanyeshuri bameze mu ishuri, uko bari gukurikira amasomo”.

Arongera ati “Twifashishije iyi gahunda dushobora kubona imibare y’abarimu baje kwigisha baziye ku gihe, bigisha gahunda bakayirangiza, ariko by’umwihariko bikadufasha kumenya uko abanyeshuri bahagaze”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Twagirayezu Gaspard, ni we watangije ayo mahugurwa
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Twagirayezu Gaspard, ni we watangije ayo mahugurwa

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko guhugura abarimu kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, bizageza muri 2025, mu rwego rwo kuyigeza kuri benshi.

Aya mahugurwa y’icyiciro cya gatatu yitabiriwe n’abarimu bo mu bigo 511 byo mu turere twose tw’Igihugu, aho ari kubera i Kigali, Musanze na Huye, guhera ku itariki 7 Kanama, akazageza ku itariki 21 Nzeri 2023.

Ni mu gihe abayobozi b’amashuri bahabwa ibikoresho binyuranye birimo na smart phone irimo ikoranabuhanga, ribafasha kubona amasomo bakayashikiriza abarimu kugira ngo batangire kwigisha, kumenya igihe umwarimu yakoresheje mu kwigisha isomo ryagenwe n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye kunkuru nziza mutugezaho

Kagenzi Callixte yanditse ku itariki ya: 21-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka