Abari abanyeshuri bashinze ishuri none naryo ryashyize imfura ku isoko ry’umurimo

Abanyarwanda batatu bize mu gihugu cya Arabia Soudite bakoze umushinga wo kubaka ikigo cyigisha imyuga cyitwa TVET Gasanze giherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.

Abanyeshuri 126 nibo bashoje amasomo yabo mu bijyanye n'imyuga muri iri shuri
Abanyeshuri 126 nibo bashoje amasomo yabo mu bijyanye n’imyuga muri iri shuri

Sheik SIBONAMA Saleh ni umwe muri bo avuga ko we na bagenzi be ubwo bari ku ntebe y’ishuri ahagana mu mwaka wa 2013 aribwo bashingiye ku butumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bukangurira abanyarwanda baba muri diaspora nyarwanda kuzirikana ko bafite umukoro wo kubaka igihugu cyababyaye.

Agira ati: “Gufata icyemezo cyo kubaka iri shuri navuga ko bitari ibintu byari bitworoheye kuko muri twe hari abari bakiri ku ntebe y’ishuri, twubakiye ku mpanuro z’umukuru w’igihugu cyacu zidutera imbaraga zo kumva ko hari ibyo natwe tugomba gukora kugira ngo tucyitangire nk’uko hari n’abandi bacyitangiye kugira ngo kigere aho kiri ubu”.

Bamwe mu banyeshuri barimo uwitwa HIRWA Innocent wize ubwubatsi na AMBAZUMUBYEYI Ange wize ibirebana n’amashanyarazi bakaba baharangije mu cyiciro cy’abahawe impamyabushobozi bavuga ko bishimira ko hari urwego bagezeho rwo kuba ubumenyi bafite bagiye kububyaza umusaruro bakabasha kwikemurira ibibazo.

Sheik SIBONAMA Saleh umwe mubashinze iri shuri
Sheik SIBONAMA Saleh umwe mubashinze iri shuri

Ambazumubyeyi yagize ati “Natangiye kwiga aya masomo mfite imbogamizi z’uko abo tubana umunsi ku wundi batangiriraga icyizere kubera kwibaza niba nzabishobora dore ko amasomo nk’aya abahungu aribo bakunze kuyiga, ariko kugeze ubu nkora installation y’inzu aho iva ikagera, ndetse n’inzu y’igorofa ntabwo natinya kuyishyiramo umuriro w’amashanyarazi kubera ubumenyi nmaze kugira”.

Mu gikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku bagera ku 126 bahakurikiranye amasomo y’imyuga kuva mu mwaka wa 2017 n’uwa 2018 cyabaye kuwa kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2018 umujyanama wa guverineri w’intara y’amajyaruguru KARACK Ferdinand yashimiye abagize igitekererezo cyo gushinga iri shuri kuko hari uruhare bagize mu kunganira cyane cyane urubyiruko mu birebana no kwihangira imirimo dore ko biri mu byo leta ishyize imbere.

Yagize ati: “Dukeneye kubona urubyiruko rutandukana n’ubushomeri rukarushaho gukora ruhanga udusha; kubigeraho rero nta handi bizanyura ni mu kwitabira amasomo arimo nay’imyuga kugira ngo bizabashoboze kwihangira imirimo bakore ishoramari ryagutse rinatume banatanga akazi ku bandi”.

Abashinze iri shuri bavuga ko icyo bashyize imbere ari uguteza imbere gahunda ya made in Rwanda binyuze mu birebana n’ubudozi, amashanyarazi n’ubwubatsi bitangirwa mur’iri shuri kuva mu mwaka wa 2017, kugira ngo bagendane n’icyerekezo cy’igihugu gishingiye ku guhanga udushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka