
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na CNLG bwagaragaje ko hari abana bakiri mu ishuri bagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Buvuga ko hari nk’aho usanga abana bandika ku bikuta amagambo ashingiye ku ivangura moko bigishwa n’ababyeyi babo, cyane cyane mu mu minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Aba barezi bavuga ko nyuma yitorero bavuyemo bagiye kugirana n’abanyeshuri ibiganiro kugirango babakuremo iyo myumvire nk’uko Mukarugwiza Josephine abivuga.
Yagize ati «Kirazira ko umwana muto w’urwanda rwejo hazaza yaba agifite ingengabitekerezo,hari aho twumva ko bihaba.
Ikintu tugiye gukora ni ukugirana ibiganiro n’abana mu masibo tugiye kurema, tubigishe kubana neza kugirango byabindi babashizemo mu miryango yabo bishobore kubavamo. »
Mahoro Albine yunzemo ati « hari igihe twumva mu makuru ko hari ibigo bimwe nabimwe bikirimo ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ku umurezi uwariwe wese tugomba kwegera abana tukababwira tukabibakuramo. »

Harerimana Frederic umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko icyo bategereje kuri aba barezi ari uko bakomeza gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bahereye mu bato.
Ati « Mu bihe byo kwibuka hari amagambo agaragaramo ingengebitekerezo ya Jenoside mu banyeshuri aho bandika ku bikuta amagambo y’ivangura moko.
Ibi byose ni bimwe mu bigaragaza ko mu mashuri hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura mu babyeyi. »

Abarezi 689 nibo bitabiriye itorero kuri 735 bari bategerejwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|