Abarezi batita ku nshingano zabo, nibatikubita agashyi nzakabakubita– Dr Mutimura Eugène

Minisitiri w’uburezi, Dr Eugène Mutimura, yanenze bamwe mu bashinzwe uburezi bo mu Karere ka Huye batita ku nshingano zabo, abasaba kwisubiraho cyangwa se akazabafatira ibyemezo.

Minisitiri w'Uburezi Dr Mutimura aganira n'abashinzwe uburezi mu Karere ka Huye
Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura aganira n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Huye

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 25 Mutarama.

Yagize ati “N’ubwo u Rwanda rwishimira byinshi rumaze kugeraho rukaba runashaka kuba ku isonga mu bintu byose, uburezi bwo butungwa agatoki ko hari byinshi bitanoze, kandi ahenshi usanga koko ari na byo.”

Yabwiye abayobozi b’uburezi ko badohotse, kuko ngo hari aho umuntu ajya ku kigo cy’ishuri agasanga ibintu byarangiritse.

Ati” ubaza ushinzwe uburezi igihe aherukira gusura icyo kigo ugasanga amaze amezi atatu atahagera. Wamubaza aho asigaye aba, akagusubiza ko yagiye ajyana n’abayobozi mu bikorwa by’ubuhinzi, Gira Inka n’ibindi.”

Yunzemo ati “Ubufatanye ni bwiza, turanabibashimira, ariko mwite ku burezi muhemberwa. Aho abayobozi b’ibigo batatunganyije mubagire inama.”

Minisitiri Mutimura yanavuze ko uku kurangarira mu bindi bakibagirwa inshingano zabo kugaragara no ku bayobozi b’ibigo by’amashuri, na bo abasaba kwikubita agashyi.

Ati “Abayobozi b’amashuri bari muri Njyanama babe intangarugero mu kuyobora neza amashuri. Nimutikubita agashyi, tuzakabakubita.

Twarasinziriye mu burezi, turabasaba ngo mukanguke, kandi nimudakanguka twe tuzabakangura. Uzagira ibyago tukahagera tugasanga ibintu ntibitunganye, tuzajya tumusaba yigendere rwose.”

Abarezi bo mu Karere ka Huye batita ku kazi bashinzwe ngo nibatikubita agashyi , bazagakubitwa
Abarezi bo mu Karere ka Huye batita ku kazi bashinzwe ngo nibatikubita agashyi , bazagakubitwa

Abayobozi b’ibigo na bo biyemerera ko akenshi usanga bafite izindi nshingano ku ruhande, ariko ngo si impamvu yo kwibagirwa umurimo bashinzwe.

Vincent Migabo uyobora ishuri ribanza rya Tumba ati “Abakorerabushake b’abarezi urebye ni hafi ya bose mu gihugu.

Nanjye ubu ndi umuyobozi wa Njyanama y’Akagari ka Rango B, hari n’izindi nshingano zindi. Icyakora njye ntibituma nica akazi kuko mbikora mu masaha atari ay’akazi.”

Uku kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri inshingano zabo ntibyabujuje Minisitiri Mutimura gushima Akarere ka Huye kuba umubare w’abana batsinda ibizamini bya Leta ugenda wiyongera.

Nko mu mashuri abanza, mu mwaka ushize wa 2017 batsinze ku rugero rwa 88,3% mu gihe muri 2016 hatsinze 86,4%. Na none ariko, ngo hagomba kongerwa imbararaga mu burezi ku buryo nta wusigara adatsinze.
Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka