Abarezi bakeneye amahugurwa kugira ngo babashe gutanga ubumenyi bakoresheje ikoranabuhanga

Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo ku itariki ya 27 Werurwe 2023 cyagarutse kuri bimwe mu bigomba gukorwa kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme mu mashuri abanza hifashishijwe ikoranabuhanga, abarezi bagaragaje ko bakeneye guhugurwa kugira ngo babashe gutanga ubumenyi mu mashuri abanza bakoresheje ikoranabuhanga.

Ibi byagarutsweho na Karegeya Jean Marie Vianney, umwe mu batumirwa witabiriye iki kiganiro akaba umwe mu bashinze SchoolNest, avuga ko kugira ngo ikoranabuhanga rigerweho mu mashuri abanza hakenewe amahugurwa ku barezi kugira ngo na bo batange ubumenyi bafite kandi buhagije.

Ati “Mpereye uko uburezi buhagaze mu Rwanda ku bijyanye n’imibare ndetse no gusoma no kwandika, navuga ko buhagaze neza ariko hari ibigikenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo birusheho kugenda neza mu burezi burimo ikoranabuhanga.”

Karegeya yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bya Afurika bwagaragaje ko muri Afurika mu bana 10, abagera ku 9 batabasha kumva ibyo basomye, ibyo bikaba bituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo uruhare rw’umunyeshuri ndetse n’uruhare rw’umwarimu.

Karegeya Jean Marie Vianney, umwe mu bashinze SchoolNest
Karegeya Jean Marie Vianney, umwe mu bashinze SchoolNest

Ati “Umwana w’imyaka 10 yagakwiye kuba azi gusoma akaba yaniyigisha, akaba yafata igitabo agasoma kuko aba yumva ibyo arimo asoma.”

Kuba hari abatabishobora, Karegeya asanga hakwiye gushyirwamo izindi mbaraga ku barimu kugira ngo batange uburezi bufite ireme.

Clement Uwajeneza, Umuyobozi mukuru wa RwandaEQUIP yavuze ko umwana w’imyaka 10 yagakwiye kuba azi gusoma akaba yaniyigisha, bikaba biri mu byo bafasha abana".

Aha yanashingiye ku bushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika mu bana 10, icyenda batabasha kumva ibyo basomye, ibi ahubwo bikaba byakagombye kuba abana 9 ku 10 bumva neza ibyo basomye.

Uwajeneza Clément yavuze ko bakorana n’ibigo 250 birimo amashuri y’incuke n’abanza, bagakorana n’abarimu 7,000, buri wese aho aba afite igikoresho cy’ikoranabuhanga (tablet) gituma abona imfashanyigisho bitagombeye Internet.

Clement Uwajeneza, Umuyobozi mukuru wa RwandaEQUIP
Clement Uwajeneza, Umuyobozi mukuru wa RwandaEQUIP

Yavuze ko hari ibintu bitatu bibandaho harimo ko umwana agiye ku ishuri agomba guhura na mwarimu, kuko hari igihe abarimu basiba. Icya kabiri mwarimu niba bahuye aramwigisha iki? ate? ari na yo mpamvu bagomba kongererwa ubushobozi, bakaboherereza imfashanyigisho ziteguye neza.

Ati “Gutoza abana umuco wo gukunda gusoma no kubara bakiri bato, bibafasha kuzatsinda neza mu mashuri yose baziga mu buzima, no kuzagira imibereho myiza ijyana n’iterambere ry’ubukungu”.

Consolatrice Byiringiro, Umuyobozi wa Porogaramu muri kLab
Consolatrice Byiringiro, Umuyobozi wa Porogaramu muri kLab

Consolatrice Byiringiro, Umuyobozi wa Porogaramu muri kLab avuga ko ubusanzwe bakira urubyiruko mu ikoranabuhanga, bagafasha urubyiruko rushaka kwihangira imirimo, hakaba na Porogaramu yo gufasha urubyiruko rufite impano nko gukora imbuga za Internet (Websites).

Ushobora kumva ikiganiro kirambuye unyuze hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka