Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Mukantagara Peace, Umwarimu wo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimye gahunda zitandukanye zashyizweho mu burezi harimo iy’uburezi kuri bose n’iyo kuba abanyeshuri basigaye bafatira ifunguro ku ishuri. Icyakora yagaragaje ko hari imbogamizi bahura na zo mu burezi, zo kwigisha bagatanga n’uburere, ariko bakisanga hari abana baguye mu bibazo bitandukanye.

Mukantagara Peace yagaragaje impungenge z'abangavu batwara inda n'urubyiruko runywa ibiyobyabwenge
Mukantagara Peace yagaragaje impungenge z’abangavu batwara inda n’urubyiruko runywa ibiyobyabwenge

Yagize ati “Dutanga ubumenyi, tugatanga n’uburere, ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tukikanga abana badutwaranye inda. Dufite indi mbogamizi nanone turigisha tugatanga n’uburere ariko tukikanga hari abana banywa ibiyobyabwenge. Turigisha tugatanga n’uburere ariko tukabona abana bafite imyitwarire mibi iturutse ku ikoreshwa ribi ry’imbuga nkoranyambaga. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika rero twagira icyo tubasaba. Habeho itsinda rishyirwa ku rwego rw’Akagari, n’urw’Umurenge, n’urw’Umudugudu, kugira ngo abantu bose bigishwe n’iryo tsinda rifite indangagaciro, ryigishe abaturage muri rusange, ababyeyi by’umwihariko, kugira ngo abana nibatugana baje ku mashuri, bazaze ari n’abana bafite uburere, bityo Abanyarwanda twese twumve ko uburere butureba, butareba mwalimu wenyine”.

Yakomeje agira ati “Hari byinshi byakozwe, ariko turashaka kugira ngo hongerwe imbaraga mu guhana by’intangarugero bariya batera inda abana, kuko bariya bana bafite ababatera inda, bahanwe by’intangarugero. Iyo urebye umubare w’abana baterwa inda, ariko ababatera inda ugasanga ari nk’aho ari ntabo, tukongera tugasaba ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, Igihugu cyacu kirakataje mu ikoranabuhanga, hashyirweho ibyo urubyiruko rukwiye kureba, ibindi ntibabirebe, kuko twaje gusanga mu by’ukuri bifite uko bibangiza”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimye Mukantagara Peace wabajije icyo kibazo, ariko avuga zimwe mu mpamvu ubushakashatsi bwagaragaje zatumye cyiyongera, avuga n’umuti urambye ushoboka wagikemura.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée (uri hagati) asubiza ku kibazo cy'abangavu batwara inda
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée (uri hagati) asubiza ku kibazo cy’abangavu batwara inda

Yagize ati, “Ni ikibazo gikomereye umuryango, nk’uko mwabibonye mu bushakashtsi buheruka, inda ziterwa abangavu zariyongereye cyane ziva kuri 5 zigera ku 8%, ubushakashatsi bwanagaragaje ko icyo kibazo ahanini gifite inkomoko, inkomoko ya mbere bwagaragaje ni uko, akenshi, kutiga ari kimwe mu bituma abana bahura n’ibibazo byo gusambanywa,21% by’abana basambanyijwe, bigaragara ko batigeze bagera no mu mashuri abanza, 13% barangije amashuri abanza, 4% bari barangije amashuri yisumbuye gusa. Umuti urambye wa mbere tubona, ni ugutuma abana bajya mu mashuri kandi bakiga kugera kure,dufatanyije na MINEDUC,tugakomeza gufata abana ku ishuri ntihakomeze kubaho abana bata ishuri, ikindi ni ikijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ingamba zirahari hamwe n’inzego z’umutekano, dukomeje kurwanya ibiyobyabwenge,kandi dukangurira abaturage kubicikaho, kuko ufata ibiyobyabwenge birangira ntacyo yimariye mu buzima”.

Ku bijyanye no guhana abo basambanya abana, Minisitiri Uwimana yavuze ko abatera abana inda baba ari abantu bazwi aho batuye, ahanini ugasanga hari ababyeyi bahishira, bityo ko abaturage basabwa kujya bagira uruhare mu gutanga amakuru kuri bene abo bantu hakiri kare, kugira ngo icyo kibazo kizashobore gukemuka burundu.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu Minister aho yize koko yigeze abona ibibazo by’ubwiyandarike mu hana babanyeshuri? Ko yavaga Imbere ya Soeur Nyirakamana, Frida. Bamuhaye uburere Bwiza, akore uko ashoboye ahereye kubamuyoboye, bamwigishije asabe ko bishyirwa mu bikorwa 100%. yabonye Umwarimu uza kwigisha yambaye AMAHENURE? waje kwigisha ari nko guta umwanya? Oya barokore Abana.

Seb yanditse ku itariki ya: 8-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka