Abarenga 90% batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iratangaza ko abarenga 90% by’abanyeshuri aribo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, imitsindire ikaba yarabaye myiza ugereranyije n’umwaka ushize, kuko ho abatsinze bari ku kigereranyo cya 82.8%.

Minisiteri w'uburezi Dr. Valentine Uwamariya ahemba umunyeshuri wahize abandi mu mashuri abanza
Minisiteri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya ahemba umunyeshuri wahize abandi mu mashuri abanza

Byatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2022, ubwo MINEDUC yatangazaga amanota y’abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Ibizamini bisoza amashuri abanza byari byakozwe tariki 18 birangira 20 Nyakanga, byitabirwa n’abanyeshuri 227.472 barimo abakobwa 125.169, muri bo abatsinze ni 206.286 bihwanye na 90.69%, mu gihe abatsinzwe bangana na 21.186 bahwanye na 9.31%.

Mu bana batanu bahize abandi ku rwego rw’igihugu, harimo umwe gusa wo mu Mujyi wa Kigali, mu gihe abandi ari abo mu turere twa Bugesera, Muhanga na Gicumbi.

Iyi Minisiteri kandi yanatangaje amanota y’abanyeshuri basozaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho abanyeshuri bose bakoze bari 126.735, naho abatsinze bakaba ari 108.566, bangana na 85.66%, mu gihe abatsinzwe ari 18.469, bahwanye na 14.34%.

Muri iki cyiciro abanyeshuri bakaba barasubiye inyuma ugereranyije na bagenzi babo bakoze mu mwaka ushize, kuko bari batsinze ku kigereranyo cya 86.3%.

Muri iki cyiciro nta munyeshuri wigaga mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali waje mu banyeshuri batanu bahize abandi ku rwego rw’igihugu, kuko ibigo byo mu terere twa Ruhango, Bugesera, Gicumbi na Huye ari byo bifitemo abanyeshuri.

Abanyeshuri 26.922 batsinze ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bahawe ibigo by’amashuri yisumbuye bibacumbikira, mu gihe abazajya biga bataha ari 179.364.

Naho abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye baziga ubumenyi rusange, abacumbikirwa ni 35.381, mu gihe abazajya biga bataha ari 15.737, bose hamwe bakaba 51.118 bihwanye na 47.1%.

Abanyeshuri baziga mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n’ubumenyingiro (TSS), abagera kuri 44.436 nibo baziga bacumbikirwa, mu gihe abandi 5271 bazajya biga bataha, bose bahwanye 45.8%.

Abanyeshuri baziga mu mashuri y’inderabarezi (TTC), ni 3099 bihwanye na 2.9%, bose bakazajya biga bacumbikirwa.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Twagirayezu Gaspard, ahemba umunyeshuri wahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Twagirayezu Gaspard, ahemba umunyeshuri wahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

Abaziga ibijyanye no gufasha abaforomo (Associate Nursing) bangana na 210, bahwanye na 0.2% aba nabo baziga bacumbikirwa bose.

Hari kandi n’abaziga icungamutungo (Accounting) 4452 bahwanye na 4.1%, nabo bakazacumbikirwa bose.

Abajijwe impamvu amanota y’abanyeshuri basoza amashuri abanza, n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye atinda gusohoka, akaza abandi baratangiye umwaka w’amashuri, Minisitiri w’uburezi Dr.Valentin Uwamariya, yasobanuye ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishijwe mu gukosora, bwabafashije kwihutisha imirimo ugereranyije na mbere.

Yagize ati “Harimo ibice bitandukanye, hari ugukosora bifata iminsi hagati ya 40 na 45, iyo abanyeshuri bamaze gukosorwa, habaho kwandukura amanota, kubajyana mu bigo, iyo minsi nayo iba 15. Ni ukuvuga ngo ubundi niba ibizamini byararangiye ku itariki 5, twagombye kuba twarakererewe turenze itariki 5 z’ukwezi kwa cumi, mu buryo busanzwe bwo gukosora”.

Akomeza agira ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko habayeho kugabanya iminsi dukosorera, ntiyagera 45, ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga twakoresheje bwadufashije kwihutisha aka kazi, nta gukererwa kwabayeho, ahubwo icyo twakoze ni uko twatangiye amashuri hakiri kare, kugira ngo tuzabashe gukomeza gutangira koko mu kwezi kwa cyenda, twanze gukomeza tubisunika”.

Flavor Yasenta Isezerano w’imyaka 13 wigaga kuri Saint André Gitarama, niwe munyeshuri wahize abandi mu mashuri abanza, avuga ko yashimishijwe no kumva ko ariwe wabaye uwa mbere, kandi ngo yabigezeho yabikoreye.

Ati “Byansambye gusubiramo amasomo, gusoma ibitabo bitandukanye, gusobanuza inshuti zanjye ibyo ntumva, gutaha mu rugo ngasubiramo amasomo nize n’ibindi. Ndashimira cyane ababyeyi n’abarezi banyigishije, n’abanyeshuri bamfashije mu masomo yanjye, nsaba n’abandi inyuma bakomeze kwiga cyane bashyizeho umwete”.

Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w'Uburezi
Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Uburezi

Hari uburyo bubiri bwateganyijwe umunyeshuri cyangwa umubyeyi ashobore kureba no kumenyamo amanota, aho ashobora kujya ku rubuga rwa NESA, ahita abona aho yuzuzamo nimero y’umunyeshuri n’ibindi bisabwa agahita abona amanota, ariko kandi ashobora no kubikorera kuri telefone igendanwa, akajya ahandikirwa ubutumwa bugufi (SMS), akandikamo nimero iranga umwana wakoze ikizamini, ubundi akohereza ku 8888.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanje kubashimira amakuru neza muba mwaduhaye ,ese ko accounting itarisazwe mubiga bigegwa na Reb nimwatumenyera umubare wibigo nurutonde rwibigo ruzakira ababana bashya bagiye gutangirana na accounting muri reb, ikindi mutubarize ese ko bashyize imyanya kwisoko yo kuzigisha muri accounting hakaba hari amasomo bataratangira abarimu bazajya kwigisha muri accounting nibyazatum abana bakererwa kuyiga kdi ko byazatuma batajyana nabandi, rwose mutubarize banyamakuru mbaye mbashimiye kubwo kuza kudutumikira nkuko musanzwe mubikora.

Nizeyimana eric yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Mbanje kubashimira amakuru neza muba mwaduhaye ,ese ko accounting itarisazwe mubiga bigegwa na Reb nimwatumenyera umubare wibigo nurutonde rwibigo ruzakira ababana bashya bagiye gutangirana na accounting muri reb, ikindi mutubarize ese ko bashyize imyanya kwisoko yo kuzigisha muri accounting hakaba hari amasomo bataratangira abarimu bazajya kwigisha muri accounting nibyazatum abana bakererwa kuyiga kdi ko byazatuma batajyana nabandi, rwose mutubarize banyamakuru mbaye mbashimiye kubwo kuza kudutumikira nkuko musanzwe mubikora.

Nizeyimana eric yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka