Abarangije muri UTB kuva muri 2021 barinubira itinda ry’impamyabumenyi zabo

Abanyeshuri barangije kwiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB), bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri bizezwa impamyabumenyi zabo, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Aba banyeshuri binubira kuba nta buryo kugeza ubu bashobora kubonamo akazi, bitewe n’uko nta mpamyabumenyi barahabwa zo kwerekana ku bakoresha.

Hari uwaganiriye na Kigali Today uvuga ko ubuyobozi bw’iyo Kaminuza, bumaze gusubika inshuro eshatu, umuhango witwa ’Graduation’ wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri.

Yagize ati "Amasomo yarangiye muri 2021, baratubwira ngo twishyure ibisabwa, n’uwari ufite isomo atarangije arabikemura, ariko iyo ubabajije, igisubizo kiba ’genda utegereze’. Bamaze kubisubika inshuro eshatu, bageze aho baraceceka".

Aba banyeshuri bavuga ko amakuru badahagazeho neza yatumye impamyabumenyi zabo zitinda, ari uko ngo Inama Nkuru ishinzwe za Kaminuza n’Amashuri Makuru (HEC), ishobora kuba yaranenze impamyabumenyi za UTB kuterekana neza icyo umuntu aba yarize.

Ibi ariko Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, arabinyomoza avuga ko nta kibazo bafitanye na UTB, ahubwo ikibazo ngo ni amatiku y’abanyeshuri.

Dr Mukankomeje yagize ati "Abo bana barabeshya, nta kibazo HEC ifitanye na RTUC (UTB) ni amatiku gusa, twagirana ikibazo gute se! Turamutse dufitanye ikibazo twabandikira tukabibabwira".

Umuyobozi Mukuru wa UTB, Zulfat Mukarubega, yirinze gusobanura impamvu y’ukuri yatumye batinda gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri, n’ubwo ngo bagitegereje urutonde rw’abazazihabwa rukirimo kwigwaho muri HEC.

Mukarubega ati "Reka tuzabone urwo rutonde (list) maze urebe ko badahabwa impamyabumenyi, list igihe imaze si cyo kirebwa ahubwo harebwa ngo umunyeshuri yarangije kwiga! Ako ni akazi ka HEC ntabwo najya kuvuga nka UTB ngo HEC igomba kumara iminsi iyi n’iyi".

Yongeraho ko umunsi wo gutanga impamyabumenyi ushobora kuzaba muri uku kwezi kwa Gicurasi, ariko icyo yizeye neza ngo ni uko batazarenza ukwezi gutaha kwa Kamena 2023.

Mukarubega yakomeje asobanura n’ikibazo cy’abiga ibijyanye n’icungamutungo (Business Management/BM), ubu bahagaritswe kwiga ku mpamvu bavuga ko batazi, ndetse harimo n’abakeka ko iryo shami ryaba riri mu nzira zo gufungwa.

Uyu Muyobozi akaba na nyiri UTB, avuga ko iryo shami rya BM ritazafungwa, ahubwo ngo abanyeshuri babaye bahagaritswe kwiga kuko hari amasomo amwe (Modules) akirimo kuvugururwa cyangwa gukosorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nanjye ndumunyeshi wa utb ndabona hasohotse itangazo rya graduation 9 .6.23 ahubwo nibatumare impugenge abantu bize BBM bachelor of business management niba natwe tuza graduating murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 12-05-2023  →  Musubize

Umuntu arangiza kwiga imyaka ikaba 2 nta cyangombwa gisaba akazi, gukomeza amashuri afite mukavuga ngo abanyeshuri bafite amatiku nta soni?

MUKUNDWA JAJA JEANINE yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Niba abanyeshuri bafite amatiku kki batabaha ibyo babagomba abo banyeshuri bahagaze ko bari bageze mu mwaka wamyuma kki izo modules bari gukosora nazo abanyeshuri bo mu mwaka wa 3 nabo bazaziga?UTB muzareka gusuzugura abanyeshuri banyu ryari?ese mujya mu menyako aribo babatunze ko bataje kuhiga ntacyo mwabona mwafunga mugataha kybera kubura abo mwigisha

Xxxxx yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Ayamakuru ntago yuzuye pe dukurikije uko ikibazo kimeze biragaragara ko HEC ishobora kuba ahubwo haruburyo irigukorana na RTUS, ese ndibaza murabo banyeshuli bagiye gukora graduation bi ntabiga business management barimo? Ese niba barimo bo ubwo izompamyabumenyi zabo zo zizaba zuzuye izo modules muvuga batarazize? mubyukuri niba hec ivuga ko ntakibazo ifitanye na utb, utb nayo iti dutegereze hec ko yemeza izo lists ahubwo icyo s’ ikibazo gukomeye nyakubahwa minister wa education ikikibazo gikurikirane kuko abo banyeshuli bararengana rwose

Munkurize yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Najye ndumunyeshuri wa UTB Gusa turarushye nimutuvuganire peeee bitewe nuko twakuwe mukazi kubera kubura licence ndetse namahirwe yokwiga masters yaranze nimutuvuganire rwose

Marcelin yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Muraho , nitwa alias nanjye nasoje amasomo muri y’ikaminuza.
Nonex kowumva HEC ihakanko ariyo ifit’ikibazo cg ariyo yadukereje kubona impamya bumenyi zacu ,numuyobozi wa UTB nawe akavugako bagitegereje urutonde ruturuka muri HEC ,nkurikije ubusobanuro bwa madamu zulufat ni HEC yaba yaratinze gusohora urworutonde rwabemerewe kubona izo mpamyabumenyi ? Bitaribyo Ubuyobozi bwa UTB bwaba bufite ikibazo badashaka kugaragara , gusa ni mutubarize rwose turababayeho nabi , tubayeho nkabantu batize twirirwa duterana imitwe nabayede twagiye gushaka ikiyede kuko niho batwa ka impamya bumenyi , mutuvuganire nyabuna

Alias yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka