Abanyeshuri 826 barangije mu mwaka wa 2016, ni bo bahawe impamyabushobozi, muri bo 62% bakaba ari abakobwa.
Umuyobozi wa UTB, Callixte Kabera, avuga ko aba banyeshuri bagiye kugira icyo bahindura mu mitangire ya servisi kuko biri mu byo bize.

Yagize ati “Ubutumwa bahawe n’ubwo kuba Abanyarwanda babereye u Rwanda, bagashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe bagaragaza impinduramatwara mu mitangire ya servisi zinoze.
Ibi bizafasha igihugu mu muvuduko w’iterambere kirimo ushingiye kuri servisi nziza”.
Yongeraho ko iyo igihugu kizwiho gutamga servisi nziza bituma abagisura biyongera ari ko n’amadovize bazana yiyongera bikagira ingaruka nziza ku bukungu.
Uwamahoro Olivier wigaga iby’ubukerarugendo n’amahoteri, avuga ko bagiye ku isoko ry’umurimo biteguye kwikorera, cyane ko ngo bari bafite ishyirahamwe rifite ibyo rikora bibinjiriza amafaranga.
Yagize ati “Hashize imyaka itatu twarishyize hamwe turi abanyeshuri 50, dukora ishyirahamwe rikora ibiraka bya servisi mu bukwe n’ahandi tugenda dushaka amasoko.
Amafaranga twinjiza rero ntituyapfusha ubusa ahubwo turayabika ku buryo ari yo ubu tugiye guheraho nk’igishoro tukareba ikindi twakora”.

Namahoro Céline, na we avuga ko intambwe ateye imushimishije kandi ngo gusaba akazi si byo ashyize imbere ahubwo agamije kwikorera.
Dr Baguma Abdallah, Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu nama nkuru y’uburezi (HEC), asaba abarangije kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.
Ati “Ubumenyi muvanye muri UTB ni bwo buzafasha kubaka ejo hazaza heza hanyu, mububyaze umusaruro muteza imbere igihugu cyacu.
Mukomeze gushingira ku byo mwize ariko mwigira n’ibindi aho mugiye gukorera bityo mutere imbere”.

Kuri ubu UTB yahoze yitwa RTUC ifite abanyeshuri 5500, ikaba itanze impamyabumenyi ku nshuro ya gatanu.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkabanyeshuri biga muri kaminuza, twifuza ko mwatubariza BRD ibijyanye na computer bahora batubeshya, ubu amaso yaheze mukirere.Gusa turacyategereje.