Abarangije muri UTB bafite icyizere cyo kwitwara neza ku isoko ry’umurimo

Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (University of Tourism, Technology, and Business Studies - UTB), kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, yatanze impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 1,000 barimo n’abanyamahanga basoje amasomo yabo mu mashami atandukanye. Abo banyeshuri barashima ubumenyi bahawe mu gihe cy’imyaka itatu, bakizeza kubukoresha biteza imbere ubwabo, Igihugu n’Isi muri rusange.

Abo banyeshuri barimo 964 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami yigisha ibyerekeranye n’Iterambere ry’Umuryango, imicungire no gutwara ibicuruzwa, Ubucuruzi, ikoranabuhanga, Ubukerarugendo n’amahoteli. Hari n’abandi 38 bahawe impamyabushobozi nyuma yo kwiga imyuga itandukanye.

Uwikunda Ghislaine wigaga ibyerekeranye n’imicungire y’amahoteli na Resitora, yagize ati “Rwari urugendo rurerure kandi rutoroshye, ariko twishimiye ko rurangiye. Turashima ubumenyi baduhaye kuko ni yo kaminuza ifite ubushobozi bwo kwigisha neza ibyerekeranye n’amahoteli n’ubukerarugendo. Ni Kaminuza wigamo ugashobora no kubona akazi utari warangiza amasomo yawe. Rero ubumenyi tuhakuye buraduha icyizere cyuzuye ko nta mpungenge tuzagira mu kazi kacu.”

Mugenzi we witwa Ephraim uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wahawe impamyabumenyi mu bijyanye no gutwara ibicuruzwa (Logistics Management), we yavuze ko yishimiye kuba agiye gushyira mu ngiro ibyo yakuze akunda gukora.

Ati “Byari inzozi zanjye gukora mu byo gutwara ibicuruzwa, naje aha muri UTB kwiga kugira ngo menye byinshi. Uyu munsi icyo naje nshaka nakibonye,ndishimye. Nk’abanyeshuri b’abanyamahanga nta kibazo twagize.”

Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB
Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB

Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB, yageneye ubutumwa abarangije muri iyo kaminuza, ati “Ari ukora akore neza, ari utangiza ubucuruzi abukore neza, yiteze imbere, ateza imbere n’Igihugu. Ndizera ko inyigisho mwagiye mubona mu by’ukuri zabagiriye akamaro kandi mugiye kuzishyira mu bikorwa. Tuzahorana hafi, ari mu kujya inama, kugisha inama no kugirwa inama kugira ngo ibyo twifuza tubigereho.”

Ni ku nshuro ya cumi iyi Kaminuza ya UTB ishyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bayizemo, kuri iyi nshuro by’umwihariko ibirori bikaba byabereye ku cyicaro cyayo gishya n’inyubako nshya iherutse kwimukiramo ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubahaye ikaze ku isoko ry’umurimo nka bakuru babo Kandi turabizeza ko bishoboka . Tuzafatanya nabo aho bikenewe . Kuri Kaminuza turashima uruhare rwa buri munsi muguteza imbere ubumenyi .

Theogene Kayiranga yanditse ku itariki ya: 24-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka