Abarangije amasomo muri IPRC Musanze bitezweho kuba ba rwiyemezamirimo basobanutse

Abanyeshuri 152 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze bashyikirijwe impamyabushobozi, bibutswa ko iyi ari imbarutso yo kuba ba rwiyemezamirimo babereye isoko ry’umurimo.

Bamwe mu basoje amasomo y'imyuga muri IPRC Musanze mu ifoto y'urwibutso n'abayobozi
Bamwe mu basoje amasomo y’imyuga muri IPRC Musanze mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi

Abahawe izo mpamyabushobozi, ni urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi, bakurikiranye amasomo y’imyuga y’igihe gito, ajyanye n’Ubutetsi, Ububaji ndetse no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Bahamya ko mu gihe bamaze bayakurikirana, bungutse ubumenyi buhagije bagiye kubakiraho, bakitwara neza, ari na ko baba igisubizo cy’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Hahirwabakunda Alexandre, umwe mu bahawe impamyabushobozi, akaba arangije ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, avuga ko ibyo yigishijwe bizamufasha kugera ku ntego yihaye yo gushinga uruganda.

Yagize ati “Ubusanzwe nari mfite inzozi zo kuzashinga uruganda, rutunganya inanasi ndetse n’imineke, bikavamo umutobe. Ariko nkibaza ukuntu nzabigeraho ntafite ubumenyi buhagije bw’uko bitunganywa, bigashyirwa ku isoko bifite ireme kandi byujuje ubuziranenge. Aya mahugurwa ndangije, yamfashije kubisobanukirwa, ku buryo icyo ngiye gukora ari ukunoza umushinga neza, nkanawunonosora; ku buryo niteze ko mu gihe kitazatinda, nzaba ndi mu banyenganda basobanutse kandi bahagije isoko”.

Iki gitekerezo agihuje na Tuyikunde Marie Rose, urangije kwiga ububaji. Yagize ati: “Ubusanzwe umwuga w’ububaji usanga hari abantu bawutinya bibwira ko ugenewe ahanini abagabo gusa. Kimwe mu bintu byamfashije muri aya masomo ndangije, ni ugusobanukirwa ko nifitemo ubushobozi, kwitinyuka no kwigirira icyizere. Ibyo rero, niteguye kubihuza n’ubumenyi nyirizina nungukiye ahangaha, nkashishikarira umurimo, bityo nkaziteza imbere byihuse”.

Tuyikunde Marie Rose asoje amasomo yiyemeje kuba umubaji unoza akazi ke
Tuyikunde Marie Rose asoje amasomo yiyemeje kuba umubaji unoza akazi ke

Abasoje aya mahugurwa y’imyuga, bayakurikiranye mu byiciro bitandukanye, birimo iby’abatangiriye ku rwego rw’ibanze, bigishwa mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’umwaka umwe, hakaba n’abari basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze basanzwe bari no mu kazi gafitanye isano n’ibyo bize, bongerewe urwego rw’ubumenyi kugira ngo banoze ibyo bakora; aba bakaba barahuguwe mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga, yibukije aba banyeshuri ko isoko ribafunguriwe ngo bakoreshe ubumenyi bungutse mu kurihaza.

Yagize ati “Icyo tubasaba ni ugushyira mu bikorwa ibyo bize bahanga imirimo, n’iyo batayihanga bakayishakisha aho iri, bakayikora neza. Twamaze kubafasha gukomanga mu nzego zitwegereye nka SACCO na BDF, ku buryo nibazigana, zizabafasha kunoza imishinga yabo no kuyubakira ubushobozi, kugira ngo batangire bayishyire mu bikorwa. Ahasigaye no ahabo, ho gukoresha ubumenyi bungutse bakabihuza n’amahirwe igihugu cyabafunguriye, bagakora za buzinesi zishingiye ku byo bize”.

Ni amahugurwa Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro ryatanze ku nkunga y’Ikigega SDF gishinzwe gutera inkunga amahugurwa y’ubumenyingiro mu gihe gito.

Eugène Uwimana, Umuyobozi w’icyo kigega, yabagiriye inama yo gukorera hamwe no kuticara ngo bategereze ababaha akazi.

Yagize ati “Icyo dusaba abasoje aya mahugurwa, mbere na mbere ni ukurangwa n’ubushishozi ndetse n’ubwitonzi mu byo bakora. Ikindi ni uko badakwiye kwiyicarira ngo bategereze uza kubaha akazi. Bakwiye kugana isokory’umurimo rikabamenya kandi bagashishikarira gukorera hamwe. Nibumve kandi ko kwishakamo igisubizo bakihangira, aribwo buryo buriho ubu bunatanga icyizere cyo gukora ibiramba”.

Abarangije imyuga y'igihe gito bitezweho kuba ba rwiyemezamirimo basobanutse
Abarangije imyuga y’igihe gito bitezweho kuba ba rwiyemezamirimo basobanutse

Kuva IPRC Musanze yatangira mu mwaka wa 2016, abanyeshuri 817 ni bo rimaze guhugura muri izi gahunda z’igihe gito ubariyemo n’abashyikirijwe impamyabushobozi kuri iyi nshuro.

Gutanga izo mpamyabushobozi byabereye ku cyicaro cy’iryo shuri, riherereye mu Karere ka Musanze, ku wa kane tariki 9 Ukuboza 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka