Abarangije Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro basabwe guhindura imibereho y’Abaturarwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic/RP), bahaye impamyabumenyi abari abanyeshuri 2,753 barangije kwiga muri za IPRC zose zo mu Gihugu, babatuma guhindura imibereho y’Abaturarwanda.

Abahawe impamyabumenyi basabwe guhindura imibereho y'Abaturarwanda
Abahawe impamyabumenyi basabwe guhindura imibereho y’Abaturarwanda

Abo bose bize amasomo ya tekiniki mu bwubatsi, mu buhinzi, gukora amashanyarazi n’ibyuma bikoreshwa na yo, amahoteli, ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho.

Hari n’abize ibijyanye n’amashyamba, amazi no kuhira, ubuhanga mu bijyanye n’ubworozi, gukora imashini zitandukanye, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imicungire y’urusobe rw’ibinyabuzima n’ubukerarugendo.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RP, Dr Sylvie Mucyo, avuga ko guhabwa impamyabumenyi bigomba guhesha abo banyeshuri gutekereza kuri ejo hazaza habo n’uburyo Isi izaba imeze, kandi ko bafite ubushobozi bwo guhangana ku Isoko ry’umurimo no guhindura imibereho y’abaturage.

Yakomeje agira ati “Muracyahawe ikaze muri RP muzaze mwisanga, dutegereje kumva amakuru yanyu y’ibyo mwagezeho bishingiye ku bumenyi mukuye aha. Twizeye ko tuzakomeza imikoranire namwe, nimugende muhange udushya mumenye kwigira, mugaragaze itandukaniro”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko hakinzwe irembo rimwe ry’urugendo rw’ubuzima ariko hakaba hakinguwe irindi rishya, akizera ko imyuga n’ubumenyingiro bakuye muri IPRC bizazana impinduka mu mibereho y’Abaturarwanda, bikanagira uruhare mu guhanga imirimo.

Yagize ati “Nk’abarangije kwiga muri 2022 mugiye mu Isi itazaburamo imbogamizi, ariko nkaba nizeye ko ikoranabahanga muzanye ritigeze ritekerezwa n’abababanjirije rizakiza byinshi mu bibazo bihari”.

Mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije kwiga muri za IPRC zose (amashami ya RP), bumvise ubuhamya bw’uwitwa Yvette Ishimwe washinze ikigo Iriba Water Group gitanga amazi yo kunywa ku bafite amikoro aciriritse mu Rwanda, no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ishimwe Yvette avuga ko igitekerezo gito gishobora kubyara umushinga w’ikirenga, ashingiye ku kuba yaratangiye afasha abaturage bake b’aho akomoka mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, akoresheje ibikoresho bimimina amazi bikayagira meza, biguzwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.

Yagize ati “Jye ntabwo nari mfite ubumenyi nk’ubwo muhawe ahubwo nagiye kuri Internet kuri ‘Google’ nshakisha uko nasukura amazi nkoresheje amabi y’ikiyaga twavomaga. Ntimuzabe abakozi basanzwe b’abahashyi, ahubwo muzagere kure mubyaza umusaruro impamyabumenyi muhawe”.

Umuyobozi w'agateganyo wa RP mu birori byo gutanga impamyabumenyi
Umuyobozi w’agateganyo wa RP mu birori byo gutanga impamyabumenyi

Uretse gutanga impamyabumenyi ku barangije kwiga imyuga n’ubumenyingiro muri za IPRC, Minisiteri y’Uburezi na RP byashimiye abanyeshuri bane bahagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’Ubumenyingiro yabereye muri Namibia muri Werurwe uyu mwaka, bakaba baratahanye imidari itatu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello ntamuntu waba akeneye umukozi umushaka yanyandikira kuri 0783425913

RWIBUTSO froduard yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka