Abanyeshuri bigaga kuri TPC bashubijwe amafaranga yabo

Abanyeshuri bigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyitwa PTC (Professional Training Center) giherereye mu karere ka Musanze, bari baroherejwe iwabo nyuma y’uko icyo kigo bagifunze kubera kutuzuza ibyangombwa, ku wa gatatu tariki 22/02/2012 bashubijwe amafaranga bari barishyuye nk’uko byari biteganyijwe.

Abanyeshuri basubijwe amafaranga buri wese bamuhaga amafaranga yari yarishyuye bakuye ho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani.

Gusa ariko kubera ko amafranga yabaye make ukurikije n’abanyeshuri bari bahari, hasigaye abanyeshuri bagera kuri mirongo itatu batayabonye. Abo basigaye ngo bakaba bazayabaha nyuma.

Ikigo cy’amashuri yisumbuye PTC (Professional Training Center) cyafunzwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze tariki 15/02/2012. Kuri uwo munsi abanyeshuri bacyigagamo bahise bahabwa itike basubira iwabo.

Abayobozi b’akarere ka Musanze badutangarije ko abo banyeshuri bagombaga gusubizwa amafaranga yabo kugira ngo bajye gushaka ibigo ahandi, ariko babanje gukuramo ayo bari bamaze gukoresha mu gihe bari bamaze muri icyo kigo.

Ubwo bafungaga icyo kigo abanyeshuri bifuzaga ko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwabashakira ibindi bigo bajya kwigaho. Ariko ubwo buyobozi bwo bwatangaje ko batari kubashakira ibindi bigo kuko icyo kigo cyakoraga nk’aho kitazwi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka