Iki kibazo ngo kiba gikomeye cyane cyane ku banyeshuri b’abatangizi bakigera muri aka gace ka Save kuko baba batamenyereye kandi nta n’amacumbi iyi kaminuza igenera abahungu nk’uko twabitangarijwe na bamwe mubo twavuganye.
Parfait Rutinya wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya public health and nutrition avuga ko nubwo amacumbi yo hafi ya kaminuza aboneka usanga agenda azamura ibiciro kuko ataraba menshi.
Arasaba kaminuza ko yakongera amacumbi kuko usanga muri kaminuza haboneka amacumbi y’abakobwa gusa, ndetse n’abikorera bakongera amacumbi hafi ya kaminuza bityo ibiciro bikaba byamanuka.

Alexis Muhire uhagarariye abandi banyenshuri muri iyi kaminuza avuga ko nubwo kaminuza itaragira amacumbi ahagije abanyeshuri bayo bose iki kibazo kitabakomereye cyane kuko banafitanye ubufatanye n’ibigo by’abihaye Imana ndetse n’abikorera bafite amazu hafi ya kaminuza bemeye kuzajya bibafasha mu gucumbikira abanyeshuri, ariko kandi no muri kaminuza gahunda yo gukomeza kwagura inyubako irahari.
Umwe mu bafite amazu bakodesha muri aka gace kegereye kaminuza witwa Ildephonse we avuga ko amacumbi batayahenda kuko usanga inzu ifite icyumba na salon iba ihagaze ku bihumbi 20 naho inzu y’icyumba kimwe ikaba ihagaze hagati y’ibihumbi 13 na 15.
Ku kibazo cy’ubucye bw’amacumbi avuga ko we agifite gahunda yo kongera amazu ye ariko ko agihura n’inzitizi zimwe na zimwe zirimo ibikoresho.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muravuga amacumbi.uzi ko umuhanda ujya kuri iyo kaminuza utuma umuntu asiba ishuli kubera ibyondo cyangwa ivumbi.hagombye ubufatanye bw’akarere na kaminuza.