Abanyeshuri biga hanze barahamagarirwa kwiga ibitigishwa mu Rwanda

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, yagiranye n’abanyeshuri biga mu mahanga tariki 05/06/2012 yabasabye kwiga amasomo atigishwa mu Rwanda kandi acyenerwa gukoreshwa mu Rwanda kugira ngo bafashe u Rwanda kuzamura iterambere n’ubumenyi.

Bimwe mu byo yabasabye bashobora kwiga harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’ibijyanye n’ubumenyi bw’ubutaka kuko Abanyarwanda benshi batabifitemo ubumenyi.

Buri gihe uko u Rwanda rucyeneye abahanga mu bucukuzi bw’amabuye agaciro biba ngombwa gutumiza abanyamahanga kandi Abanyarwanda biga mu mahanga bashobora kubyiga bagakorera igihugu cyabo; nk’uko Minisitiri w’Uburezi yabitangaje.

Abanyeshuri biga mu mahanga barasabwa kugira umuhate mu kwiga ubumenyi bujyanye n’amashami arebana na gaz hamwe na peteroli cyane ko mu Rwanda habarirwa gaz methane ndetse hashobora kuba hari na peterole ariko ababifitemo ubumenyi akaba ari bacye bigatuma mu gukora ubushakashatsi no gukora imirimo y’icukurwa iharirwa abanyamahanga.

Kwiga aya masomo byaza nk’igisubizo mu kwihangira imirimo ariko biri no gufasha u Rwanda kongera ubushakashatsi n’ubumenyi ku mutungo kamere ubarizwa mu gihugu.

Abanyeshuri biga mu mahanga kandi barashishikarizwa kwiga imyubakire ya gari ya moshi ndetse n’bikorwa binyuranye birebana n’ibibuga by’indege cyane ko mu gihe cya vuba mu karere hazubakwa imihanda ya gare ya moshi ndetse n’ikibuga cy’indege i Bugesera.

Uretse kuba basabwa kwiga amasomo acyenerwa mu Rwanda kandi atigishwa mu Rwanda abanyeshuri b’Abanyarwanda barasabwa kugira indangagaciro ziranga Umunyarwanda zirimo gukunda igihugu, bihatira gutsinda hamwe no kurangwa n’umuco w’Abanyarwanda.

Minisitiri Biruta yabasabye kwiga banazirikana gufasha u Rwanda muri gahunda yo guhanga imirimo aho bashobora kubigeraho bitewe n’ubumenyi biga n’ibintu bishya bahura nabyo bazana mu gihugu kandi bigatanga akazi hamwe no gufasha Abanyarwanda kubona imirimo.

Minisitiri yashimye bamwe batangiye irimo yo gushakira amazi meza Abanyarwanda mu mushinga bise Rwandan For Water wakozwe n’uwitwa Octave Mugiraneza
wiga muri Amerika. Jean Léon Iragena we yatangiye umushinga wo kuzamura ubumenyi bwo gusoma no kwandika mu Banyarwanya dore ko gusoma ari isoko idakama y’ubumenyi.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyeshuri 72 biga mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Amerika, Asiya n’Afurika bari mu biruhuko mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka