Abanyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bakomeje guhura n’ibibazo

Bamwe mu banyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo mu zindi kaminuza bagiye kwigamo, aho basabwa gusubira inyuma y’umwaka bari bagezemo.

Abanyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bakomeje guhura n'ibibazo
Abanyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bakomeje guhura n’ibibazo

Abo banyeshuri bavuga ko ibyo bibateza igihombo kandi bikabadindiza kuko bazasubira inyuma ndetse hakaba hari n’abari bararangije kwishyura amafaranga y’ishuri batarayasubizwa kandi bagomba kwishyura n’aho bimukiye.

Umwe mu banyeshuri bahuye n’icyo kibazo ni Ally Radjabu Musema wigaga muri Christian University of Rwand, ubu akaba ari muri University of Kigali. Avuga ko yasabwe gusubiramo amasomo yari yarize kuko atahawe indangamanota y’aho yigaga.

Ati “Twatakaje umwanya n’amafaranga kuko ari ukwishyura amafaranga y’ishuri inshuro ebyiri. Aho nigaga narishyuye nkora n’ibizamini ariko amanota amwe arabura, bituma muri kaminuza nagiyemo bansaba kongera kwiga amasomo nari nararangije bitewe n’uko amanota atabonetse ndetse nkanayishyura bwa kabiri”.

Ati “Nk’ubu hari abanyeshuri bari bageze mu wa kabiri none aho bagiye kwiga basubijwe mu wa mbere na ho abari mu wa gatatu bagarurwa mu wa kabiri mu gihe bumvaga bagiye kurangiza kwiga, birabangamye. Kugeza ubu hari abanyeshuri bakijya kwiga ariko hari n’abandi byananiye kuko batarabona amanota yabo”.

Yongeraho ko kugeza ubu nk’abo biganaga mu ishami ry’icungamutungo bagera ku 100 nta n’umwe wabonye amanota ye yose, bivuze ko ari ikibazo rusange ku banyeshuri bize muri Christian Unuversity.

Mu minsi ishize ni bwo hari kaminuza zafunzwe kubera ibibazo bitandukanye bijyanye n’imicungire yazo, zirimo UNIK yabaga mu Karere ka Ngoma yari imenyerewe nka INATEK, hari Christian University of Rwanda yari mu Mujyi wa Kigali, Indangaburezi College of Education (ICE) yari mu Karere ka Ruhango na KIM iherutse gufunga imiryango kubera ikibazo cy’amikoro.

Mu kwezi gushize ni bwo ikibazo cy’abanyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe cy’uko babuze amanota yabo cyasakujwe ari byo byatumye kwiga kwabo bigorana.

Kuri icyo kibazo, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko nta gisubizo gifatika gihari kuko hari zimwe muri izo kaminuza zahise zihura n’ibibazo bikomeye.

Ati “Nta gisubizo kiboneye dufite ku banyeshuri batakaje amanota yabo, cyane ko natwe tutabona aho duhera, ni ikibazo gikomeye. Hari abanyeshuri bibaza niba atari ubuyobozi bwa kamunuza bwabimye amanota yabo, ntabwo ari byo ahubwo barayatanze”.

Ati “Ikindi kibazo ni uko na bamwe mu bagombye gukemura icyo kibazo bafunze. Gusa turimo gukorana n’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), kugira ngo turebe uko cyakemuka. Gusa ntabwo byoroshye kuko hari abanyeshuri bavuga ko barangije amasomo ariko nta cyangombwa na kimwe kibyerekana”.

Zimwe muri kaminuza zakiriye abo banyeshuri ariko zikabasaba gusubira inyuma y’umwaka bigagamo ni kaminuza ya Kigali (UK), Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA) na Mount Kenya University.

Abo banyeshuri kugeza ubu bari mu gihirahiro, bagasaba abo bireba ko babafasha kugira ngo ibibazo byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se ubundi birinda bigera aho kuki? Ko Mineduc na HEC bakoraga amagenzura, ubwo ibyo byamaze iki? Ababikoze bari bakwiye kubibazwa.
Ikindi, ntabwo twanze ko Kaminuza zituzuza ibisabwa zifungwa, ariko Mineduc yari kuba yarabanje kureba niba nta bazabihomberamo kubw’amaherere! Ntabwo byumvikana rero!!!

Karama yanditse ku itariki ya: 11-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka