Abanyeshuri barasaba kongererwa ibikoresho by’ikoranabuhanga

Ikibazo cy’ibikoresho bike by’ikoranabuhanga mu mashuri by’umwihariko aya Leta, gihangayikishije cyane abanyeshuri kuko badashobora kwiga neza isomo ry’ikoranabuhanga nk’uko bikwiye, bagasaba ko byakongerwa mu mashuri yose.

Bifuza ko ibikoresho by'ikoranabuhanga byakongerwa
Bifuza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byakongerwa

Ni ikibazo gihangayikishije abanyeshuri biga mu mashami atandukanye bavuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye mu masomo yabo y’ikoranabuhanga, kubera kubura cyangwa ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, kandi harimo ababazwa mu bizami ayo masomo batarigeze bayiga nk’uko bikwiye.

Akenshi ibikoresho byifashishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu isomo ry’ikoranabuhanga ni za mudasobwa, aho bigishwa amasomo atandukanye arimo uko zikoreshwa yaba mu bushakashatsi cyangwa mu bundi buryo burimo kuzandikiraho n’ibindi.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Kigali Today bo mu Mujyi wa Kigali muri bimwe mu bigo bya Leta, bayitangarije ko n’ubwo bafite ibyo bikoresho ariko umubare wabyo udahagije ku buryo abanyeshuri bose badashobora kubibona igihe barimo kwiga isomo ry’ikoranabuhanga.

Najima Umutoni, ni umunyenshuri mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye, akaba n’umuyobozi w’abanyeshuri b’abakobwa ku rwunge rw’amashuri rwa Remera Protestant, avuga ko kudakoreshesha ikoranabuhanga nk’uko bikwiye ari imbogamizi ku masomo yabo.

Ati “Kwa kundi abarimu baza kutwigisha ugasanga agiye kwandika ku kibaho na we biramuvuna cyane, ugasanga bibaye imbogamizi, azatinda kutwigisha ya purogaramu (program) twari dufite kwiga ku mwaka wose, ugasanga umwaka urangiye tutayize, bamwe na bamwe turanatsinzwe”.

Jean de Dieu Karanganwa Hirwa wiga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye, ati “Twiga ICT, tugira igihe cyayo. Iyo tugiyeyo usanga hari igihe Imashini iriho abantu babiri cyangwa barenga, ugasanga wenda jye nkeneye ubushakashatsi ku kintu runaka, abandi atari byo bashaka bikagorana, bikaba imbogamizi ku ruhande rumwe. Icyo twifuza ni uko batwongerera imashini”.

Ni ikibazo kitagaragazwa gusa n’abanyeshuri kuko bagihuriyeho na bamwe mu babyeyi, bavuga ko kuba hari ubushobozi buke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubw’abarimu baribigisha, bikoma mu nkokora abana mu kubona ubumenyi buhagije ku ikoranabuhanga.

Innocent Rukundo ati “Imbogamizi ya mbere ni ibikoresho kuko mudasobwa ntizirakwira mu bigo byose by’amashuri, bigatuma abana bacu basigara inyuma, kuko ntabwo wafata umwana wa Nyamasheke ngo umugereranye n’uwo mu Mujyi wa Kigali, kubera ko ibigo byinshi bifite ubushobozi n’ibyigenga”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, avuga ko ari ikibazo bazi kandi gishobora kuzakemuka mu minsi iri imbere.

Ati “Hari gahunda yo kugeza za mudasobwa mu mashuri na murandasi, ndetse n’ubumenyi bw’abarimu mu kuba bakwigisha bakoresheje ikoranabuhanga, ariko ni gahunda y’igihe kirekire, kandi birumvikana ko itahita igera hose umunsi umwe, ariko gahunda irahari yo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga, kubera ko natwe turabizi ko ikoranabuhanga mu rwego rw’uburezi ari ingenzi”.

Akomeza agira ati “Urebye nk’ibibazo twagize muri covid, byatweretse ko ikoranabuhanga tugomba kuriteza imbere, kubera ko iyo tugize ikibazo abanyeshuri ntibajye ku ishuri bakoresha ikoranabuhanga. Ni ikintu dushyize imbere rero, ariko birumvikana ko ari gahunda y’igihe kirekire ntabwo yahita irangira nonaha”.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa by’ikoranabuhanga kuko uretse kuba hashize igihe mu mashuri abanza hatangije gahunda ya One Laptop per Child, no mu zindi gahunda zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi usanga abantu basabwa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, yaba mu kwishyurana cyangwa gutanga inyemezabwishyu hakoreshejwe EBM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka