Ubwo aba banyeshuri bahamagazwaga mu nama (Ressemblement), umuyobozi w’iki kigo cya ES Mutendeli, Gapira Maombi Bonneur, yababwiye ko yahawe amabwiriza n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma binyuze mu butumwa bugufi bwo kuri telephone avuga ko abanyeshuri bose bahawe ishuri muri uyu mwaka w’amashuri 2012 bagomba gusubira ku bigo bigagaho.
Abenshi muri aba banyeshuri bavuga ko batazi aho bari bugane kuko bigaga mu mashuri yigenga kandi nta bushobozi bari bagifite bwo kwirihira muri ayo mahsuri. Hari n’abari barahagaritse kwiga mbere yo kuza kuri iki kigo none ngo kubirukana ni ukubakura mu ishuri.
Abo twavuganye banze ko amazina yabo atangazwa hari uwagize ati “Nkanjye ishuri nigagaho bararifunze nonese baragirango njye he?”
Undi nawe yagaragaje umubabaro we agira ati “Twe ntaho tugiye ni ukugirango tube ibirara kandi nta n’amasambu dufite rwose Leta yaca inkoni izamba bakatureka iryanone pe. None se niba banatwirukanye amafaranga twishyuye ya minerval bayaduhe? Nta tike dufite ibibazo biratwishe”.
Umuyobozi w’iri shuri, Gapira Maombi Bonneur, avuga ko yahaye abo banyeshuri amashuri kuko yabonaga ikigo cyari gisohotsemo abana benshi bari barangije uwa gatatu n’uwagatandatu bageraga kuri 300 kandi abanyeshuri Leta yohereza kwiga kuri iryo shuri ntibahaza. Umwaka ushize hoherejwe 200 ariko haza 20 gusa. Maombi avuga ko abana bose bishyuye minerval bazayisubizwa ndetse bahabwe na tike ibasubiza iwabo.

Uyu muyobozi avuga ko kugira ngo hishyurwe ideni rya miliyoni 25 iri shuri rifite yagombaga kwakira abana benshi kandi ko ishuri rifite ubushobozi bwo kubacumbikira kuko mu bana 1800 kigeze kugira ubu hari hasigayemo abana hafi 500.
Si ubwa mbere uku kwirukanwa kw’abana bahawe ishuri kuri ubu buryo bikorwa kuko no mu mwaka wa 2003 hirukanwe abanyeshuri nabwo benshi bari bahawe ishuri n’undi mu diregiteri wari uhari.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twari tutarabasha kuvugana n’umuyobozi w’akarere kubera ko ngo ari mu nama. Twavuganye n’umuyobozi wungirije ariko atubwira ko nta makuru abifiteho ko twategereza umuyobozi w’akarere akaba ari we ugira icyo abivugaho.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
YOO!!!!!!!!!!Abo bana nibabarwaneho kuko uko mbyumva bafite ikibazo kibakomereye.
Twizereke inzego zibishinzwe iki kibazo zizagikurikirana