Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona batangiye guhabwa utumashini tw’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, mu Rwanda hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu mashuri, rizafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kwiga neza.

Orbit Reader 20 ije gufasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kurushaho koroherwa mu masomo yabo
Orbit Reader 20 ije gufasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kurushaho koroherwa mu masomo yabo

Ni uburyo bukoreshwa hifashishijwe akamashini kitwa ‘Orbit Reader 20’, gashobora gufasha umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona kwandika, gusoma no guhanahana amakuru na mwarimu mu buryo bworoshye.

Orbit Reader 20 ishobora guhuzwa na mudasobwa cyangwa telefone yo mu bwoko bwa Smart phone hakoreshejwe Bluetooth, bityo mwalimu n’umunyenshuri bagashobora guhanahana amakuru.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Orbit Reader 20, buje busimbura ubwari busanzwe bwa Classic, bwari bumenyerewe bwifashishwaga mu kwandika inyandiko ya Braille, aho umunyeshuri yakoreshaga imashini yandika cyangwa akuma kameze nk’urushinge, bukaba bwarimo imbogamizi zitandukanye zirimo kwikomeretsa.

Akamashini kamwe ka Orbit Reader 20 gahagaze Amafaranga y'u Rwanda asaga ibihumbi 750
Akamashini kamwe ka Orbit Reader 20 gahagaze Amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 750

Ni ikoranabuhanga ritangirijwe mu bigo bitanu, aho ritangiranye n’utumashini 75, ariko rikazagezwa no mu bindi bigo bifite abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona, kugira ngo barusheho koroherezwa mu masomo yabo.

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko uburyo bwa Classic bakoreshaga mbere burimo Stylus na Slate hamwe n’imashini yo kwandika Braille bwabagoraga, kuko imashini ubwayo uretse urusaku rwayo mu gihe irimo gukoreshwa, inaremereye kuko ibipima ibiro birenze bitandatu.

Emerance Mushimiyimana wiga mu mwaka wa Gatandatu, avuga ko n’ubwo imashini yabafashaga kwandika Braille, ariko hari imbogamizi bahuraga nazo.

Ati “Iyo turimo kuyikoresha twandika igira urusaku rwinshi, ikindi ni uko ifite ibiro byinshi ku buryo idashobora gutwarwa na buri wese, kuko hari igihe ifatwa n’umuntu uyishoboye ariko hakaba n’igihe ikoreshwa n’umwana muto”.

Dr. Mbarushimana avuga ko ikoranabuhanga rya Orbit reader rigomba gukwirakwizwa mu gihugu hose
Dr. Mbarushimana avuga ko ikoranabuhanga rya Orbit reader rigomba gukwirakwizwa mu gihugu hose

Mugenzi we ati “Imbogamizi duhura nazo mu kwandika kuri Slate na Stylus ni uko ushobora kwandika utayimenyereye ukaba wakwipfumura intoki. Ikindi ni uko ushobora kwandika ukibeshya ukandika nabi inyuguti, bikagusaba kugira ngo ukuremo urupapuro ubisibe, bigatuma mwalimu niba arimo kugusomera umukerereza, kandi nawe urimo guta igihe utinza n’abandi”.

Orbit Reader ni igisubizo ku mbogamizi zaterwaga n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa, nk’uko Joseph Hategekimana, umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi, ku kigo cya HVP Gatagara/Rwamagana abisobanura.

Ati “Orbit Reader 20 ni igikoresho cyaje gukemura ibibazo by’abanyeshuri batabona, kuko mu gihe gito gishize ngikoresha, nabonye byinshi cyakemuye cyane. Nkatwe tutabona dukoresha impapuro nyinshi, kandi zikaba zizasaza, ariko gukoresha Orbit Reader wakwandikaho ikintu, washaka ukaba wagisiba mu gihe wabona kitagufitiye umumaro mu gihe kizaza cyangwa ari igihe gito”.

Dr. Mukarwego, Umuyobozi wa RUB ashyikirizwa Orbit reader
Dr. Mukarwego, Umuyobozi wa RUB ashyikirizwa Orbit reader

Akomeza agira ati “Mbere kubona igitabo cyanditse ukabona impapuro zifatika byari ibintu bigoye cyane, Orbit reader ifite umumaro ukomeye cyane kuko umuntu ashobora kubona no gusoma amasomo atandukanye arimo ay’amateka cyangwa n’ubumenyi bw’isi, nabyo bisanzwe bikenera impapuro nyinshi”.

Umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB), Dr. Mukarwego Betty, avuga ko Orbit Reader ije nk’igisubizo ku myigire y’abana b’Abanyarwanda bafite ubumuga bwo kutabona.

Ati “Kugira ngo umwana azashobore kuganira na mwarimu yandike umukoro, cyangwa ikizami cye kugira ngo mwarimu ashobore kumukosora, abonere amanota ku gihe nk’abandi bana byari bigoranye, ariko iyi Orbit reader izajya ifasha umwarimu gukosora umwana vuba. Umwana azajya ashobora gukora umukoro we ku gihe, no gukora ikizami ari kumwe n’abandi bana, kuko kenshi usanga iyo hageze igihe cy’ibizamini, babaha icyumba cyabo kubera ziriya mashini ziba zisakuza, ubwo icyo kibazo kirakemutse”.

Iyi mashini ni yo abana bakoreshaga, bakavuga ko iremeye cyane ku buryo bitari byoroshye kuyitwara ndetse ikanagira urusaku
Iyi mashini ni yo abana bakoreshaga, bakavuga ko iremeye cyane ku buryo bitari byoroshye kuyitwara ndetse ikanagira urusaku

Umuyobozi wa Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko urwego ahagarariye rufite inshingano yo gukoresha uko rushoboye, kugira ngo ikoreshwa rw’ikoranabuhanga rigezwe mu mashuri yose.

Ati “Dufite uburezi budaheza, dusanzwe dutanga mudasobwa ku barimu, ku banyeshuri.Ubu iri koranabuhanga tugiye gutangira kurikwirakwiza mu mashuri yose yihariye, cyane ko twabonye ko itanga umusaruro kandi ikazatuma abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga neza, bityo ireme ry’uburezi tukariteza imbere”.

Kuba Leta yarashizeho gahunda ya ‘One Laptop per Child’ mu mashuri, abanyeshuri bafite ubumuga nabo bifuza ko habaho gahunda ya “One Orbit Reader Per Child”, kubera ko byarushaho kuborohereza mu masomo yabo.

Orbit Reader 20 imwe ihagaze agaciro k’Amadorali ya Amerika 750, ni ukuvuga asaga gato ibihumbi 750 by’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka