Abanyeshuri b’impunzi bishimira kwegerezwa ikoranabuhanga

Umunyeshuri muri Univerty of the People, Cynthia Niyongira, avuga ko Ikoranabuhanga rifasha impunzi gukora ubushakashatsi mu masomo baba bize, bakishimira ko ribafasha kwiyungura ubwenge.

Ikiganiro cyibanze ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw'impunzi mu Rwanda
Ikiganiro cyibanze ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’impunzi mu Rwanda

Yabitangaje tariki ya 30 Gicurasi 2022 mu kiganiro Ed-Tech Monday cyatambutse kuri KT Radio, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, cyagarutse ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’impunzi mu Rwanda.”

Cynthia Niyongira yavuze ko iyo bamaze kwiga amasomo yabo, bajya mu kigo kirimo mudasobwa bagatangira gukora ubushakashatsi ku byo bize, bikabafasha kongera ubumenyi ndetse no kumva neza amasomo yabo.

N’ubwo ikoranabuhanga ribafasha kwiga, yifuza ko n’abarimu babigisha bakongerewa ubumenyi kugira ngo amasomo bazajya batanga bajye babanza bayakorere ubushakashatsi.

Niyongira avuga ko Maison Shalom International yabafashije kubegereza ikoranabuhanga, nabo bikabafasha kwiga amasomo yabo neza, akifuza ko hakongerwa ahantu ho kwigira kugira ngo bigere kuri bose kandi igihe cyose umuntu ashakiye kujya kwigiramo, bikamworohera atarinze gutegereza gusimburanwa n’abandi.

Janvier Ismael Gasana, umuyobozi wa Maison Shalom International, avuga ko impamvu nyamukuru bubatse icyo kigo mu nkambi ya Mahama ari ugufasha izi mpunzi kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga, no kugira ngo bamenye gukoresha mudasobwa ndetse no kungukiraho ubumenyi butandukanye.

Impunzi ziga mu byiciro byose by’amashuri zibasha kwiga ikoranabuhanga, haba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye na kaminuza. Muri Kaminuza bashyiraho amasomo buri wa kane, abanyeshuri bagafata amasaha atatu yo kwigira ku ikorabuhanga.

Ati “Icyumba twubatse kibasha kwakira abantu 80 gusa, twashyizemo ibikoresho byose bishoboka kugira ngo abajya kuhigira ikoranabuhanga biborohere, ndetse tugena n’uburyo bazajya binjira mu byiciro kugira ngo bose babashe kugerwaho, niryo koranabuhanga mu myigire yabo”.

Gasana avuga ko n’ubwo ibibazo bitabura mu myigire y’abana, ariko ikigamijwe ari uguteza imbere uburezi kugira ngo byibura ibyiciro byose bigire ubumenyi ku ikoranabuhanga.

Si ikoranabuhanga gusa bashyize muri iyi nkambi ya Mahama, kuko ubu harimo n’amashuri y’imyuga atandukanye, harimo ubudozi, gukora ubukorikori n’ibindi byabafasha kujya ku isoko ry’umurimo.

Gasana ati “Iyo ugiye mu nkambi y’i Mahama hari imiryango myinshi cyane ikorera muri iyo nkambi mu byo urubyiruko rukeneye, usanga ataribyo bitaho cyane kuko urubyiruko rukeneye byinshi. Maison Shalom yo yarebye ku burezi kuko aribyo byagirira umwana akamaro mu buryo burambye”.

Ati “Hari n’ibigo by’imyuga, bigisha ubudozi, amahoteli, ubukorikori, ariko tugashyiramo n’uburyo ibyo byose byakorwa bashyizemo ikoranabuhanga. Guhuza imyuga nikoranabuhanga bifasha umunyeshuri kumenya icyo yongera mu bumenyi bwe”.

Yongerah k’uko ubushobozi buzagenda buboneka hazagenda hongerwamo ibindi byafasha abanyeshuri kwiga neza.

Yussouf Ntwali, umuyobozi wa Bag Innovation, avuga ko bo icyo bafasha abanyeshuri mu ikoranabuhanga ari ukureba niba ubumenyi bahawe koko bajya hanze bagahangana n’abandi.

Ati “Twe icyo tureba ni ukumenya koko niba umunyeshuri ashobora kuvana ubumenyi mu byo yigishijwe, hanyuma akajya guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, ariko akamenya no guhanga udushya mu byo akora.”

Bishimira kwegerezwa ikoranabuhanga mu nkambi
Bishimira kwegerezwa ikoranabuhanga mu nkambi

Amashuri y’imyuga bubaka, Yousouf avuga ko babikora bagendeye ku mubare w’impunzi ugomba kwiga.

Imibare itangwa na HCR ivuga ko 60% ari bo biga mu mashuri abanza, 34% nibo biga mu mashuri yisumbuye, naho 5% nibo bonyine bari muri za Kaminuza.

EdTechMonday ni umusaruro w’ikigo cya Mastercard Foundation, gishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga (ICT) ku bufatanye na ICT Chamber Rwanda.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka