Abanyeshuri b’abakobwa bamaze gutinyuka siyansi

Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) yashimiye abakobwa biga siyansi n’abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 babonye amanota ya mbere asoza amashuri yisumbuye muri 2017.

Olivier Rwamukwaya (iburyo), Minisitiri w'Uburezi Dr. Eugene Mutimura (hagati) na Isaac Munyakazi batangaza amanota y'umwaka wa gatandatu
Olivier Rwamukwaya (iburyo), Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura (hagati) na Isaac Munyakazi batangaza amanota y’umwaka wa gatandatu

Mu gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gashyantare, MINEDUC yavuze ko abakobwa biga siyansi bari muri batanu ba mbere babonye amanota meza.

Uwitwa Imaragahinda Gasana Ariane ari muri batatu ba mbere mu gihugu batsinze ibizamini by’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima; mu gihe Ingabire Ishimirwe Emma Sylvie ari muri batanu ba mbere batsinze amasomo y’imibare n’ubutabire.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi yagize ati:"Ibi bikomeza kutwereka ko umwana w’umukobwa afite ubushobozi nk’ubwa basaza be".

Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi(REB) cyashimangiye ko abakobwa batsinze ku rugero rwiza.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Irene Ndayambaje yagize ati:"Hari aho usanga 55% by’amasomo yigishwa ari abakobwa bayatsinze. Ni ibyo kwishimirwa ariko ntabwo twakwirara. "

MINEDUC yanishimiye kuba hari ibigo byigisha ubumenyi bw’ibanze bw’imyaka 12 byarushije amashuri asanzwe kugira umubare munini w’abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza ayisumbuye.

Ibigo nka GS Rusiga, GS Mwendo, ES Higiro, Rwahi na Gakenke biri muri 50 bya mbere mu gihugu bifite abanyeshuri benshi batsinze neza ibizamini bya Leta.

Minisitiri Munyakazi ati:"Ndagira ngo bikosorwe, amashuri yigwamo n’abiga bataha ntabwo ari yo mashuri mabi; hari benshi yarushije".

Muri rusange 89.5% by’abanyeshuri barangije ayisumbuye nibo batsinze ibizamini bya Leta mu bana 22,101 bitabiriye kubikora.

MINEDUC na REB bivuga ko byishimiye kuba amakosa mu gihe cy’ikorwa ry’ibizamini bya Leta mu mwaka ushize wa 2017 yaragabanutse akaba 16, mu gihe umwaka wawubanjirije ngo waragaragayemo uburiganya 56.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bigeze aho basohora amanota ariko birababaje kubona abarimu bakosoye ibizamini ntamafaranga bari babona ndavuga WDA.

Jean de la paix yanditse ku itariki ya: 25-02-2018  →  Musubize

Ku mashuri ya 9YBE&12YBE harebwa uburyo yahabwa ibikoresho byo muri Laboratories(Chemistry,Physics,Biology)mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi naho ubundi ni theories bahabwa akenshi.

BIGIRIMANA Ishimwe Dismas yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

Ni byiza ariko hari imbogamizi z’ibitabo bike. nibageze ibitabo kubana no ku barezi ubundi birebere 12YBE ukuntu itsinda

GASPARD yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka