Abanyeshuri 70 basoje ayisumbuye muri Green Hills Academy

Abanyeshuri 70 basoje ayisumbuye muri Green Hills Academy kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena 2019 bitezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu Rwanda no hirya no hino ku isi.

Abo banyeshuri basoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2019 bitwa “Ingenzi” .

Umuhango wo kubasezerera wabereye ku cyicaro cy’iryo shuri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, witabirwa na Madame Jeannette Kagame washinze iryo shuri.

Mu ijambo rye, Madame Jeannette Kagame yavuze ko uyu munsi ari uw’amateka kandi ko ari uw’ibyishimo haba ku barangije amashuri, ababyeyi ndetse n’ikigo muri rusange.

Madame Jeannette Kagame yasabye abarangije ayisumbuye muri Green Hills guharanira kuzana impinduka nziza ku isi
Madame Jeannette Kagame yasabye abarangije ayisumbuye muri Green Hills guharanira kuzana impinduka nziza ku isi

Yavuze ko intambwe abo banyeshuri bateye ari ingenzi mu buzima kuko barimo kuva mu cyiciro cy’abana, basatira icy’abantu bakuru.

Yagize ati “Kubona iri tsinda ry’abanyeshuri bambaye amakanzu n’ingofero byabugenewe, biteguye gutera indi ntambwe mu buzima bwabo birashimishije cyane.”

“Ndizera ko igihugu cyacu n’isi muri rusange bigiye kunguka abasore n’inkumi bafite ubumenyi bukenewe mu kuzana impinduka nziza.”

Lisa Biasillo, umuyobozi wa Green Hills Academy
Lisa Biasillo, umuyobozi wa Green Hills Academy

Abasoje amashuri yisumbuye muri Green Hills hafi ya bose uko ari 70 bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko. Barimo Abanyarwanda n’abo mu bindi bihugu, dore ko ubusanzwe kuri icyo kigo higa abanyeshuri bo mu bihugu bibarirwa muri 60 byo hirya no hino ku isi. Barateganya gukomereza amashuri yabo ya kaminuza hanze y’u Rwanda, abenshi ndetse bakerekeza hanze ya Afurika ku yindi migabane nk’i Burayi, Amerika, Aziya n’ahandi.

Madame Jeannette Kagame yababwiye ko intambwe bateye isobanura ko bagiye kuba mu bundi buzima, kure y’ahantu n’abantu bari bamenyereye, bagatangira kwiga ubuzima bushya no kumenyana n’abandi bantu bashya.

Hari abagiye bashimirwa ubuhanga n'ibikorwa by'indashyikirwa bagaragaje
Hari abagiye bashimirwa ubuhanga n’ibikorwa by’indashyikirwa bagaragaje

Yababwiye ko uburyo bazabyitwaramo, bagerageza guhangana n’ibibazo bahurira na byo muri ubwo buzima bushya ari byo bizatuma barushaho kuba ab’ingirakamaro.

Usibye ubumenyi bw’amasomo asanzwe, abo banyeshuri bigishwa n’ibikubiye mu muco nyarwanda nk’imbyino gakondo, guhamiriza, ndetse n’imikino itandukanye.

Ishuri Green Hills Academy ryatangiye mu 1997 rikaba ari ku nshuro ya 17 rishyize hanze abarangije icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Victor Shyaka, umuhungu wa Prof Shyaka Anastase, ni umwe mu bahanga basoje ayisumbuye muri Green Hills akaba agiye gukomereza Kaminuza i Calfornia muri Amerika
Victor Shyaka, umuhungu wa Prof Shyaka Anastase, ni umwe mu bahanga basoje ayisumbuye muri Green Hills akaba agiye gukomereza Kaminuza i Calfornia muri Amerika
Abayobozi batandukanye ba Green Hills n'abo mu miryango y'abanyeshuri bitabiriye ibirori byo gusezerera abasoje amashuri muri iki kigo
Abayobozi batandukanye ba Green Hills n’abo mu miryango y’abanyeshuri bitabiriye ibirori byo gusezerera abasoje amashuri muri iki kigo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka