Abanyeshuri 630 batsinze neza ibizamini bisoza ayisumbuye bahawe mudasobwa

Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu bigo by’Uburezi bw’ibanze, bagizwe n’abakobwa bangana na 70% n’abahungu bangana na 30%, bose hamwe 630 mu Gihugu cyose, bahawe mudasobwa z’ubuntu ndetse banahabwa akazi ko kuba abarimu b’abafasha ku bigo by’amashuri bizeho.

Bashimiwe kuba baratsinze neza bahita bahabwa akazi k'uburezi
Bashimiwe kuba baratsinze neza bahita bahabwa akazi k’uburezi

Izi mudasobwa zatanzwe n’umufatanyabikorwa mu burezi, IEE (Inspire Educate and Equip), mu mushinga wayo, TAP (Teaching Assistantship Project), ugamije gushishikariza abanyeshuri bize amasomo ya Science gukunda umwuga w’uburezi.

Ni umushinga uterwa inkunga na Mastercard Foundation watangiye mu 2019, utangirana abana b’abakobwa basoje amasomo ya Siyansi 150 batsinze neza mu gihe cy’igererageza, ibigo bakorana bikaba ibyo mu burezi bw’ibanze.

Umwaka wa kabiri w’uyu mushinga abanyeshuri 315 batsinze neza amasomo ya Siyansi bangana na 70% n’abatsinze neza amasomo ajyanye n’ubumenyi rusange (Humanities) bangana na 30%, bagizwe n’abakobwa bangana na 70% n’abahungu bangana na 30%, nibo bakoranye n’uyu mushinga.

Karekezi Christella ushinzwe itumanaho muri IEE, avuga ko abo banyeshuri boherejwe mu bigo by’amashuri 116 bakorana muri uyu mushinga, hagamijwe ko umunyeshuri afasha mu burezi mu mashuri yo mu Murenge avukamo nk’umwarimu wunganira.

Uyu mwaka rero ngo bafashe abanyeshuri 630 batsinze neza bazoherezwa mu bigo by’amashuri 116, by’umwihariko nanone uyu mwaka hiyongereho Ikigo cy’amashuri cya ES Kirinda cyabonetseho umunyeshuri wabaye uwa mbere mu Gihugu, n’ubwo ubundi iki Kigo kitari mu byo uyu mushinga ukorana nabyo.

Ati “Uyu mwaka twanejejwe no gukorana n’umwana Ndahimana Alex wabaye uwa mbere mu gihugu cyose wasabwe n’Ikigo yigagaho kujya kubafasha, adusaba ko twakorana na we n’ubwo ES Kirinda itari mu mushinga kuko bo biga bararamo, ubwo ku 116 dusanzwe dukorana hiyongereyo icyo ngicyo.”

Avuga ko inyungu ku banyeshuri bahabwa izi mudasobwa ari uko zihita ziba izabo ku buryo zibafasha muri kaminuza aho bakomereza amasomo yabo, ariko nanone ngo mbere y’uko bajya kwigisha babanza guhugurwa ku mwuga w’uburezi, ku buryo haba hari ikizere ko benshi bakomeza no kubwiga bakazaba abarimu beza.

Igikomeye ariko ngo nk’uko biri muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi, harimo gukundisha abanyeshuri umwuga w’uburezi cyane ababa batsinze neza amasomo yabo.

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023, abanyeshuri 26 batsinze neza amasomo ya Siyansi n’ubumenyi rusange bo mu Karere ka Kirehe, bahawe izi mudasobwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko aba banyeshuri bazafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Agira ati “Bizongera urwego rw’imyigire no gukunda kwiga kuko mu gihe umunyeshuri yigishwa n’uwo biganaga ku kigo, bizatuma bakunda kwiga ariko by’umwihariko bizamure ireme ry’uburezi kandi n’abo barimu b’abafasha bazagira ubumenyi mu kwigisha.”

Yashimiye aba banyeshuri kuba baratsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, bakaba baratoranyijwe kujya gufasha abarimu mu mwuga wo kwigisha mu gihe bategereje gutangira kaminuza, abasaba kujya bafata umwanya bakaganira n’abana uburyo bwo kwiga bwiza bufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese akarere ka karongi mwadufasha mukatubwira ibigo bafashemo ? Murakoze

Daniel yanditse ku itariki ya: 23-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka