Iyi nyubako ikimara gushya abantu benshi bakomeje kwibaza niba abana b’abahungu bari butahe abakobwa bo bagakomeza amasomo. Aha umuyobozi w’iri shuri rya Ecole Science de Byimana Frere Gahima Alphonse yavuze ko abana bose bagera kuri 409 bagomba gusubira iwabo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nta kuntu abahungu bataha ngo bashiki babo basigare biga.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, yavuze ko hagiye gushakishwa uko aba bana bakomeza amasomo, ngo mu gihe gito bakazatumaho ababyeyi bababwira kohereza abanyeshuri baze kwiga.

Iyi nkongi y’umuriro yokeje iri cumbi ry’abanyeshuri ngo ishobora kuba yaratewe n’ibura ry’umuriro umaze iminsi ugenda ugaruka buri kanya.
Iyi nyubako yatangiye gushya mu gihe cya saa mbiri abanyeshuri bose bakimara kuyisohokamo bagiye mu mashuri kwiga tariki 23/04/2013.
Iki kibazo cy’inkongi y’umuriro kibasiye iri shuri nyuma y’umunsi umwe gusa abanyeshuri bavuye mu biruhuko by’igihembwe cya mbere.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|