Abanyeshuri 301 bahawe impamyabumenyi mu ishuri rya tekiniki n’ubumenyingiro rya Mpanda

Ishuri ryigisha amasomo ya tekiniki n’ubumenyingiro ry’i Mpanda mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 ukwakira,2011 ryatanze impamyabumenyi kubanyeshuri 301 barangije mu masomo y’ ububaji, ubudozi, ubwubatsi , amashanyarazi, guteka n’iby’amahoteli…

ni inshuro ya 14 iri shuri rya VTC mpanda ritanga impamyabumenyi kuva ryafungura imiryango mu mwaka w’ 1972, kuri iyi nshuro abahawe impamyabumenyi umubare w’abakobwa ungana 120 naho abahungu ni 181 , mu mwaka w’amashuri wa 2011-2012 vtc mpanda irateganya gutangiza icyiciro cy’abiga nijoro bitewe n’umubare mwinshi w’abashaka.

Nyuma yo kuba iri shuri rifite icyumba cyigishirizwamo ikoranabuhanga (computer room) kirimo mudasobwa 25, n’ibindi bikoresho bagiye bahabwa n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo WDA (ikigo gifasha abanyarwanda kugira ubushobozi bwo kwiteza imbere bihangira imirimo ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda), ubu ngo barateganya umushinga wa biogaze mu rwego rwo kuvugurura ibikorwa by’iri shuri.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibi birori umuyobozi wa VTC mpanda(vocation training center) bwana Gilbert Ndangamira yagaragaje ko bifuza guha agaciro ubumenyi batanga ,bukaba intangarugero kandi bukagaragaza ubushobozi ababuhawe bafite. Ngo uretse kuba vtc mpanda yarabashije kwiyubakira ibyumba by’amashuri,ngo abanyeshuri b’iri shuri banatanze umusanzu mu kubaka amazu y’abatishoboye muri gahunda ya bayi bayi nyakatsi, iyo kubaka mashuri y’uburezi bw’ibanze…

Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA ifite za VTC mu nshingano zayo yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri, abasaba kwongera imbaraga kugirango umusaruro urusheho kugenda neza,yanagarutse ku kamaro k’aya masomo ahamagarira abahawe impamyabumenyi gukangukira kwihangira imirimo.

Marie Jose IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nitwa emery gatsinzi iwacu ni inyabihu ndifuza kwiga imyuga ka pfite A0 mu icunga mutungo ariko ndifuza kwiga imyuga nkubudozi byapfasha

Emery gatsinzi yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

Nitwa emery gatsinzi iwacu ni inyabihu ndifuza kwiga imyuga ka pfite A0 mu icunga mutungo ariko ndifuza kwiga imyuga nkubudozi byapfasha

Emery gatsinzi yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka