Abanyeshuri 25 bo muri Kaminuza y’u Rwanda bifuza gukomeza kwishyurirwa n’ubwo batsinzwe ibizamini

Abanyeshuri bajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuri buruse ya Leta, babanza gusinyana amasezerano n’Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Uburezi (Higher Education Council - HEC). Muri ayo masezerano harimo ingingo ivuga ko umunyeshuri utsinzwe adakomeza guhabwa iyo buruse.

Imwe mu nyubako zikoreramo Kaminuza y'u Rwanda
Imwe mu nyubako zikoreramo Kaminuza y’u Rwanda

Ni ukuvuga ko iyo umunyeshuri atsinzwe, bikaba ngombwa ko asibira mu mwaka yari arimo, ntabwo Leta iwumwishyurira ahubwo we arawiyishyurira, noneho yatsinda akongera akandika asaba ko Leta yakongera ikamwishyurira mu yindi myaka asigaje kwiga.

Nk’uko bivugwa na Kaminuza y’u Rwanda, abanyeshuri 25 biga mu bijyanye n’imicungire y’imari (Finance and Business Management) bajuririye icyo cyemezo, basaba Kaminuza y’u Rwanda n’Inama Nkuru y’Uburezi ko cyahinduka nyuma y’uko batsinzwe amasomo yabo umwaka ushize.

Ubujurire bwabo bwakozwe muri Gashyantare uyu mwaka, mbere gato y’uko igihugu cyose kijya muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’ kubera icyorezo cya COVID-19. Gusa na nyuma y’uko amashuri yongeye gufungura, icyemezo cy’uko abanyeshuri batsinzwe bagomba kwiyishyurira umwaka wo gusibira cyagumyeho.

Mushabe Samuel ushinzwe ibijyanye no kwandika abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yagize ati “Abanyeshuri bandikiye Kaminuza y’u Rwanda ibaruwa y’ubujurire nyuma y’uko batsinzwe.Natwe twandikiye ibaruwa Inama Nkuru y’Uburezi tubakorera ubuvugizi. Ubwo busabe twakoze bushobora kwemerwa cyangwa se ntibwemerwe. Ariko twe uruhande turiho, ni uko abanyeshuri bagomba kubanza gutsinda ibizamini kugira ngo Leta ikomeze kubishyurira buruse”.

Ku rundi ruhande, Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi, ubwo yari mu kiganiro ‘ubyumva ute’ cya KT Radio ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, yavuze ko batakwica amategeko ngo bakomeze kwishyurira abanyeshuri batsinzwe.

Yagize ati “Ntiwatubwira ngo twice amategeko, iyi nguzanyo ihabwa abanyeshuri nyuma y’uko biyemeje ko bagomba gutsinda ibizamini byabo, kugira ngo Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) ikomeze kubishyurira.

Yongeyeho ko Iyo umunyeshuri atsinzwe ikizamini, buruse iba ihagaze kugeza mu mwaka ukurikiyeho mu gihe umunyeshuri yatsinze neza akongera agasaba buruse.

Buri mwaka, Kaminuza y’u Rwanda ikora urutonde rw’abanyeshuri batsinze neza ibizamini, havuyemo amazina y’abatsinzwe. Urwo rutonde Kaminuza irushyikiriza ubuyobozi bwa HEC, na yo ikarufataho imyanzuro ishyikirizwa BRD kuko ari yo yahawe inshingano zo kwishyura buruse za Leta zihabwa abanyeshuri guhera mu mwaka wa 2015.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko abo banyeshuri 25 atari bo bonyine batsinzwe ibizamini, ahubwo ngo ni uko ari bo bagize ishyaka ryo kugerageza gusaba ko habaho impinduka kugira ngo bibafashe kuko batsinzwe ibizamini.

Dr Mukankomeje yagize ati “Abanyeshuri bavuga ko bafite ikibazo ni abatsinzwe ibizamini. Nta buruse bazabona, keretse nibatsinda uyu mwaka neza, hanyuma bakongera bakandika basaba buruse umwaka utaha”.

Yongeraho ko Buruse ihabwa abanyeshuri ituruka mu misoro y’abaturage, bityo ko abanyeshuri batagombye kuyikerensa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MURAKOZE ndi umunyeshuli iyo ngingo ireba ,,gusa mwirengagije byinshi muri iyi nkuru ,,gusa Kandi nanone ibyo mwanditse kurundi ruhande nibyo,ariko icyo mukwiriye kumenya ni iki ??ese niba twari turi muri program y imyaka ine ,,nyuma ikaba program y imyaka itatu,tugatsindwa muri iyo program y imyaka ine bakadushyira muri itatu ,,bikaduha amahirwe yo kwiga amasomo mashya ndetse nayo twatsinzwe ,,,ko nemera ko brd yishyura modules umunyeshuli agerwa kwiga mbere yuko aziga ,,,yatsindwa nyuma akazirihira ,,,izi nshya zo twize ko tutigeze tuzitsindwa kuki bazitwishyuza ??? dukeneye kumenya ,,,izi modules twongerewe uko zizishyurwa naho izo twatsinzwe zo tugomba kuzishyura ,,, ikindi ese umwaka utaha tuzimuka twige ayahe masomo ko modules zose tuzirangije ,,,musubiremo neza pee MURAKOZE,,

Habumuremyi lauben yanditse ku itariki ya: 27-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka