Abanyeshuri 207 barangije muri MIPC basabwe kurangwa n’indangagaciro

Abanyeshuri 207 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere mu ishuri ry’ubumenyingiro ‘Muhabura Integrated Polytechnic College’ (MIPC), barasabwa kurangwa n’akazi kanoze karimo ubwenge bugeretse ku ndangagaciro z’Umunyarwanda, bazamura iterambere ry’igihugu.

Byari ibyishimo ku banyeshuri bahahwe impamyabumenyi
Byari ibyishimo ku banyeshuri bahahwe impamyabumenyi

Ni mu muhango wabereye ku cyicaro cy’iryo shuri riherereye mu mujyi wa Musanze, kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019.

Mu ijambo rye, Dr. Gashumba James wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi, yasabye abahawe impamyabumenyi kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, abasaba kurangwa n’ubwenge mubyo bakora batibagiwe n’indangagaciro z’Umunyarwanda.

Yagize ati “Ubumenyi mufite mububyaze umusaruro, mukorane n’inganda, muhange ibishya, muhange umurimo, igihugu kibatezeho umurimo unoze no gukora vuba mukoresheje ikoranabuhanga”.

Dr. Gashumba James wari uhagarariye MINEDUC
Dr. Gashumba James wari uhagarariye MINEDUC

Akomeza agira ati “Twifuza ko mujyana n’iterambere, ariko mujye muzirikana ko indangagaciro za Kinyarwanda ari zo zigomba kubaranga”.

Abahawe impamyabumenyi baremeza ko batazategereza kubwirizwa kunoza imirimo bagiyemo no kuyihanga, kuko babyigishijwe bihagije, bakavuga ko biteguye gutanga imbaraga zabo mu kuzamura igihugu bakora umurimo unoze.

Agahozo Anne Stella ati “Njyanye umusaruro uzagaragara cyane kuko niba narize ibaruramari, na nubu hanze haracyakenewe aba kontabure (comptables) benshi, kandi nzakorana akazi ubwenge nkurikije ubumenyi mpashye muri iri shuri.

Urumva iyo umuntu akora neza akazi ashinzwe aba afatiye runini iguhugu, nzafasha abacuruzi n’abandi banyuranye, ni biba na ngombwa nanjye mpange umurimo ntange akazi, urumva ko ngiye kuba igishoro gikomeye ku gihugu”.

Ndayizeye Olivier ati “Twize byinshi, twakoze imishinga inyuranye, ubu tugiye kuyishyira mu bikorwa, icya ngombwa ni uguhanga imirimo ntituyitegereze ku bandi, kandi hano ku ishuri twarabitojwe bihagije”.

Mu gihe abo banyeshuri bemeza ko hari byinshi bagiye gutezamo imbere igihugu, hari abamaze kubona akazi bakiri ku ntebe y’ishuri, biturutse ku bushobozi bagiye bagaragaza bakagirirwa icyizere cyo gushingwa ibigo bikomeye.

Urugero ni urwa Mutabaruka Jean Claude wavuze mu izina ry’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi, aho yagizwe umuyobozi wa Hotel akiri umunyeshuri.

Agira ati “Nihereyeho natangiye amasomo yanjye muri iki kigo mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2016, namaze umwaka umwe niga, mpabwa akazi ko kwakira abantu (Reception) muri imwe mu ma hoteri akomeye hano mu mujyi wa Musanze. Nakomeje kugirirwa icyizere nzamurwa mu ntera bitewe n’ubushobozi bambonyemo, ndagira ngo mbabwire ko kugeza ubu ari njye muyobozi w’iriya Hoteli, nibaza ko mbikesha uburezi bufite ireme nakuye muri iki kigo”.

Amashami yigishwa muri iryo shuri rya MIPC, ni ajyanye n’ubumenyingiro, aho ryashinzwe rigamije gushyira ku isoko abana bafite ubwenge mu kwihangira imirimo, no kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bishingiye ku mirimo inyuranye nk’uko bivugwa na Rev. Mugisha Mugiraneza Samuel, Umuyobozi w’icyubahiro w’iryo shuri, akaba n’umushumba wa Dioseze y’Abangilikani ya Shyira.

Rev. Mugisha Mugiraneza Samuel
Rev. Mugisha Mugiraneza Samuel

Ati “Hari abize iby’amashanyarazi, abize ubwubatsi, abize guteka no gukorera mu mahoteli, ibyo byose ni imirimo twumva igiye kugira icyo imariye Abanyarwanda.

Iri shuri ntabwo rimaze imyaka myinshi, iyi ni ‘Graduation’ ya kabiri, ariko biragaragara ko turimo gusohora abana bazi ubwenge kandi turimo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye bakomeje kugirirwa icyizere kubera imyigire myiza n’imyifatire myiza ishingiye ku ndangagaciro za gikirisitu”.

Ku cyifuzo cy’abanyeshuri cy’uko iryo shyuri ryatangira gutanga ubumenyi bw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Rev. Mugisha Samuel arabizeza ko ari ikibazo kiri kwigwaho, kandi ko kizashyirwa mu ngiro mu gihe kitarambiranye.

Muri uwo muhango kandi hafunguwe ku mugaragaro inyubako ifite ibyumba birenga 60, birimo salle yakira abasaga 600, ahazatangirwa amasomo n’ahagenewe amacumbi y’abakobwa.

Inyubako yatashywe igizwe n'amagorofa atatu
Inyubako yatashywe igizwe n’amagorofa atatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo,umuntu urangije Kaminuza akwiriye kurangwa na high Moral Values.Akaba intangarugero muli society.Ntasinde,ntarwane,ntiyibe,ntasambane,ntarye Ruswa,etc...Ikintu cyabimufashamo,ni ugushaka umuntu uzi neza bible bakayigana ku buntu.Usanga abantu benshi batunze bible ariko batazi ibirimo neza.Urugero,bible yerekana ko abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake imana batazabona ubuzima bw’iteka.Bumva ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...

hitimana yanditse ku itariki ya: 7-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka